Print

Muhanga: Hitabajwe ubwato bwa Gisirikare nyuma yo kugongana kw’amato 2 abantu bakarohama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2022 Yasuwe: 4106

Ubwato bw’ibiti bubiri bwagonganiye ku cyambu kiri ku kiraro giheruka gucika gihuza Akarere ka Muhanga na Gakenke,bamwe mu bagenzi babanza kuburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukuboza 2022 ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

Ubwo bwato bwari butwaye abantu bari bagiye guhahira muri Muhanga n’abajyaga mu bikorwa by’ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, abantu barenga 40 bakaba bararohowe ari bazima.

Abaturage bari ahabereye iyo mpanuka babwiye TV1 ko ubwo bwato bwari bupakiye abantu benshi.

Umwe ati "Bapakiyemo abantu barenga 50,noneho bageze hagati amazi abarusha imbaraga kubuyobora biba ikibazo buramanuka bugongana n’ubwari hepfo.

Mubo barohoye haraburamo ababyeyi akuko nta bagaragaramo.Umubare w’abarohotse ntabwo ungana n’abari mu bwato."

Undi yagize ati "Harimo abagore 2 ariko ntabo twigeze tubona.Umwe yari atwite undi yari agiye guca mu cyuma."

Abari batwaye ubwo bwato barimo n’abishyuzaga amafaranga ntibatangaje umubare w’abo bari batwaye ndetse RIB yahise ibata muri yombi.

Muhire Thaddee ushinzwe umutekano kuri icyo cyambu cyabereye impanuka yabwiye TV1 ati "Ndakeka ko hahezemo abantu bake cyane.Ndakeka hahezemo abantu nka 3 cyangwa 2."

Abarohowe ntabwo byamenyekanye niba bahise bagenda cyangwa se niba hari abahezemo burundu ndetse benebo ntabwo baramenya niba bakiriho.

Hari amakuru avuga ko hari abari bambutse gusa abayobozi bo kuri iki cyambu bavuga ko ubwato bwarimo abantu 42 nubwo imibare yirinzwe gutangazwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, avuga ko ibarura rikomeje ngo hamenyekane neza ababa bari mu bwato bwerekezaga i Gakenke, kuko hari abamaze kurohorwa bagakomereza mu mirimo y’ubucukuzi bari bagiyemo muri ako karere.

Hagati aho Nsengimana avuga ko inzira zose zo mu mazi ya Nyabarongo ziva n’izijya Gakenke-Muhanga zabaye zihagaritswe kugira ngo hirindwe ko abaturage bashobora kongera kuhaburira ubuzima.

Agira ati “Inzira zose zo muri Nyabarongo zirasubitswe kugeza igihe abaturage bazabonerwa ubwato bwa moteri bwabafasha gukomeza ubuhahirane, turasaba abaturage kwirinda gukoresha ubwato bw’ibiti mu gihe twabonye ko bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Turabasaba kwirinda kwambuka n’amaguru igihe ubwato bufunze kuko nabyo byateza impanuka”.

Muri ako gace,inzira y’ubwato ni yo yari irimo kwifashishwa mu migenderanire y’uturere twombi nyuma y’uko ikiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage kwambuka Nyabarongo cyasenywe n’abantu batahise bamenyekana.

Kugeza ubu,umuturage wo mu Murenge wa Kiyumba witwa Niyonteze Epimaque niwe ushobora kuba yarohamye arapfa kuko indangamuntu ye yabonetse.

Abantu 15 bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikiraro, no gukoresha ubwato batabiherewe uburenganzira n’inzego z’Ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwahise bufata icyemezo cyo gutira ubwato bwa Gisirikare mu kwambutsa abaturage bo mu Karere ka Muhanga n’aka Gakenke babuze uko bataha nyuma y’iriya mpanuka.

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barenga 80 baraye mu Karere ka Muhanga nyuma y’iyo mpanuka ndetse bategereje ubu bwato bwa gisirikare ngo bubambutse.

Abajya gucukura hakurya mu Murenge wa Ruli bambukaga umugezi wa Nyabarongo buri munsi ni abaturage babarirwa muri 700, hatabariwemo abajya kwivuza.

Abantu 15 bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikiraro, no gukoresha ubwato batabiherewe uburenganzira n’inzego z’Ubuyobozi.