Print

Ruhango: Arashinjwa kugerageza gutwika imodoka ya gitifu bari bafitanye amakimbirane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2022 Yasuwe: 1107

Umuturage wo mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yagerageje gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Ruhango ashaka kwihimura ko yamusenyeye inzu yubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Umuturage witwa Rutagengwa arashinjwa gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge yihimura ko yamusenyeye inzu yubatse bitemwe n’amategeko.

Amakuru y’ibanze avuga ko umuntu ukekwaho kuyitwika yaje ahagana saa Kumi z’umugoroba ari kuri moto arambika ingofero (casque) hafi yayo asukaho lisansi arangije arasiraho ikibiriti ahita yongera kurira moto aragenda.

Ubwo yatwikaga iyi modoka, abaturage bahuruye bagerageza kuyizimya itarashya ngo ikongoke.Yahiye agace gato ku buryo ikizakorwa ari ukongera kuyitera irangi gusa.

Gitifu w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru y’umuturage witwa Alexis Rutagengwa wagerageje gutwika imodoka ye akoresheje lisansi ari ukuri.

Nemeyimana avuga ko basanze nta cyangombwa cyo kubaka uwo muturage witwa Alexis Rutagengwa afite, baramuhagarika.

Yagize ati: “Twagiyeyo dusanga we n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yavuze ko uwo muturage yahise ajya kugura lisansi aza ayitwaye muri Casque ayisuka ku modoka ye arayitwika irashya gusa ntabwo yakongotse.

Gitifu yavuze ko iyo modoka iparitse imbere y’inyubako ya Banki ya Kigali ikoreramo, kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

Uwo muturage yahise atoroka, Gitifu akavuga ko inzego zirimo kumushakisha.

Amakuru avuga ko uyu muturage yarakariye gitifu nyuma yo kumusenyera inzu ndetse amubwira ko azamwihimuraho akamuca igihanga.