Print

Producer Holy Beat yibarutse imfura ye e[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 January 2022 Yasuwe: 738

Ku munsi w’ejo tariki ya 4 Mutarama 2021 mu masaha ya n’ijoro nibwo Holy Beat n’umukunzi we Annette Tahan bayakiriye imfura yabo y’umuhungu mu Bitaro bya Burnaby Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada.

Holy Beat yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ibyishimo yatewe no kwibaruka imfura ye, ashima umugore we ‘wangize umugabo wishimye kuri iyi Isi’.

Yerekeje muri Canada tariki 19 Ukuboza 2021, ari kumwe n’umugore we bajya gutura mu Mujyi witwa Vancouver.

Mu kiganiro kigufi aherutse kugirana na IGIHE, Holybeat yavuze ko nyuma yo kwimukira muri Canada, ubu ari naho agiye gukomereza ibikorwa bya muzika yakoreraga mu Rwanda.

Yagize ati “Maze iminsi narimukiye inaha [Canada], ni ho ngiye kujya nkorera ibikorwa byanjye bya muzika.”

Holybeat yerekeje muri Canada nyuma y’amezi make akoze ubukwe n’umugore w’Umunya-Israel Annette Antoinette Tahan. Basezeranye muri Gicurasi 2021.

Mbere yo kwerekeza muri The Mane Music, Holybeat yagiye akora muri studio zitandukanye ndetse akorana n’abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda.

Holy Beat n’umukunzi we Annette bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana mu muhango bakoreye muri Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21 Gicurasi 2021.

Bari babanje gusezerana imbere y’amategeko mu muhango bakoze ku wa 12 Gicurasi 2021, mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro. Ni nyuma y’uko kandi, Holy Beat afashe icyemezo cyo kwambika impeta y’icyizere umukunzi we amutunguye ku mugoroba wa tariki 08 Mata 2021.

Holy Beat mu 2019 yatangiye umushinga wo guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo. Muri Kanama 2020, yasohoye indirimbo ivuguruye yitwa ‘Champion 2’ yahurijemo The Ben n’abaraperi barindwi bakomeye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo ifite iminota 05 n’amasegonda 59’ yaririmbyemo The Ben, Green P, P-Fla, Bull Dogg, Pacson, B-Threy, Fire Man na Neg G the General.

Ni mu gihe umushinga wayo wa mbere waririmbyemo The Ben, Pacson, Bull Dogg na Green P. ‘Champion 1’ yashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu myaka itatu ishize.