Print

Umuhanzi Jason Derulo yatawe muri yombi nyuma yo gukubita abagabo bamwitiranyije n’uwo basa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 January 2022 Yasuwe: 1031

Umuhanzi Jason Derulo yatawe muri yombi nyuma y’aho yari amaze gukubita abagabo babiri bamwitiranije na Usher, ubwo yari avuye mu gitaramo cy’uyu muhanzi.

Jason Derulo, umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yambitswe amapingu nyuma yo kurwana n’abagabo babiri bamwitiranije na Usher, bakamuhamagara izina rye bikarangira abakubise. Jason Derulo ubwo yari akiri kurwana n’aba bagabo bataramenyekana amazina, nibwo polisi y’umujyi wa Las Vegas yahageze itabara igahita inajyana Jason Derulo kumufunga.

pic.twitter.com/FYfT06tDZS

— v (@ViralFinds) January 4, 2022

Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’imyidagaduro, yafashwe na Christian Labare wari uhibereye ubwo ibi byabaga, yerekanye Jason Derulo asohoka ahabereye igitaramo cya Usher mu ijoro ryakeye yerekeza muri Aria Resort and Casino, maze abagabo babiri baza bamwegera bamuhamagara Usher gusa Jason ntiyahindukira.

Aba bagabo bahise batangira gutuka Jason Derulo bacyekaga ko ari Usher uri kubasuzugura aribyo byarakaje Jason Derulo, ahindukira abakubita. Ubwo bari bagitangira kurwana, abari hafi aho bagerageje kubakiza gusa biranga Jason Derulo akomeza guterana amakofi nabo, birangira abari aho bahamagaye polisi.

Polisi y’umujyi wa Las Vegas ikihagera, yahise yambika amapingu Jason Derulo hamwe n’aba bagabo bombi ibata muri yombi. Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko hataramenyekana niba Jason Derulo yaba yarekuwe cyangwa niba yaba akiri mu maboko ya polisi. Ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri nyuma y’igitaramo cy’imbaturamugabo Usher yakoreye muri Las Vegas.

Umuhanzi Jason Derulo na Usher bamwitiranyije

Jason Derulo n’umugore we n’umwana we uheruka uvuka
Refe:dailymail.com