Print

Real Madrid yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza ko ishaka Mbappe cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2022 Yasuwe: 1527

Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ko ishaka bidasanzwe rutahizamu Kylian Mbappe ariyo mpamvu yatanze amafaranga muri Paris Saint-Germain kuri uyu mukinnyi ubura amezi 6 ngo asoze amasezerano

Umuhanga mu mupira w’amaguru mu Butaliyani,Giovanni Branchini avuga ko Real Madrid yatanze miliyoni 41.75 z’amapawundi hakiri kare kugira ngo ibone Mbappe ubura amezi atandatu gusa ngo asoze amsezerano ye,nyuma y’uko miliyoni 150 z’amapawundi yatanze mu mpeshyi ishize yanzwe.

Mbappe ufite imyaka 23, wagiye muri PSG avuye muri Monaco muri 2018, yagaragaje ko adashaka kuguma muri iyi kipe ndetse mu mpeshyi y’uyu mwaka arashaka kwerekeza mu yindi kipe ishobora kuba Real Madrid.

Amasezerano ye azarangira muri Kamena uyu mwaka kandi ubu afite uburenganzira bwo kuganira n’amakipe atari ayo mu Bufaransa kugira ngo ayerekezemo ku buntu.

Bikekwa ko Liverpool iri mu bihangange bihatanira gusinyisha uyu rutahizamu bwa mbere.

Ariko iki gihangange cyo muri Espagne,Real Madrid bivugwa ko yifuza kugura uyu rutahizamu mbere y’impeshyi kugira ngo birinde intambara n’andi makipe akomeye amwifuza.

Branchini yabwiye Gazzetta Dello Sport ati: "Biraterwa na PSG ubu, kuko Real Madrid yagarutse gushaka Mbappe itanga amayero miliyoni 50 (£ 41.75m) mu minsi yashize.

"Sinzi uko ibi bizagenda. Njye mbona uku kugaruka kwa Florentino Perez bikwiye gukurikiranirwa hafi."

"Byaba biteye isoni umukinnyi nka Mbappe agendeye ubuntu mu mpeshyi. Sinzi icyo batekereza I Paris."

Mbappe wegukanye igikombe cyisi n’Ubufaransa,amaze gutsinda ibitego 18 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu marushanwa yose yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.

PSG, izahura na Lyon ubutaha muri Ligue 1, bivugwa ko yanze amafaranga menshi y’ikipe ya Carlo Ancelotti kuri rutahizamu wabo.

Mu kwezi gushize, Mbappe yabwiye CNN ati: ’Ndi muri PSG, ndishimye rwose. Nzarangiza umwaka (hano), 100 ku ijana.

"Nzatanga ibyo mfite byose kugira ngo dutwara Champions League, shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu kugira ngo mpe abafana ibyishimo byose kuko babikwiye.

Ubwo yabazwaga ku cyemezo yafashe cyo kubwira PSG icyifuzo cye cyo kugenda, uyu mukinnyi yongeyeho ati: "Nabaye inyangamugayo. Navuze ibyiyumvo, navuze ibyo nari mfite mu mutima wanjye."

PSG yiteguye guhangana na Madrid muri 1/16 cya Champions League.

Mbappe kuri uwo mukino yagize ati: "Tugomba kwitegura. Igihe kirageze. Ni igice cy’ingenzi muri Champions League.

Nibyo koko, turashaka kuzamuka ubu. Hashize imyaka ibiri dukinnye umukino wa nyuma, kimwe cya kabiri, ariko ubu turashaka gutsinda. "