Print

Umuyobozi w’aba Yakuza yateye icyuma Umuforomokazi wananiwe kumwongerera igitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2022 Yasuwe: 3241

Bivugwa ko uyu mu Yakuza wo mu Buyapani yarakajwe n’ibyo yakorewe n’umuforomokazi yahaye akazi ko kumwongerera igitsina no kumukuraho umusatsi bituma amutera icyuma mu ijosi no mu gituza.

Uyu muyobozi mukuru w’aba Yakuza ngo yategetse ko uyu muforomokazi wananiwe kumwongerera igitsina yicwa kubera ko yamutengushye nkuko urukiko rwabyemeje mu 2017.

Muri Mutarama 2013, uyu muforomokazi yatewe icyuma ari mu muhanda mu karere ka Hakata, umujyi wa Fukuoka.

Ukekwaho icyaha wayoboraga ihuriro rya Kudo-kai, rizwiho kubaka izina mu bugizi bwa nabi mu Buyapani, yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe muri Kanama 2020.

Yavuze ko yahamagaye abicanyi gukora "ukwihorera kwateguwe" kubera ko "yababajwe nuko igikorwa cyo kumubaga igitsina kitagenze neza."

Ubushinjacyaha bwagize buti: "Icyateye iki kibazo ni inzika ya Nomura ku giti cye."

Umuforomokazi wari mu bari bagize itsinda ryo kubaga Bwana Nomura yatewe icyuma n’umwicanyi witwa Yoshinobu Nakata.

Nakata yahakanye umugambi wo gutera icyuma umuforomokazi mu mujyi wa Fukuoka.

Nk’uko umunyamakuru wa Tokyo abitangaza ngo Nomura yanashakaga kwikuzaho umusatsi muri iryo vuriro rimwe.

Nk’uko ikinyamakuru Asia Times kibitangaza ngo mu bihe byashize, iyo umuyobozi waba yakuza wo hejuru n’abambari be bicaga umuntu, "bashoboraga kubiryozwa cyane, bagasaba imbabazi bucece kandi bakavaho", ariko ikibazo cya Nomura cyerekanye impinduka mu buryo busanzwe. .

Nomura ntiyakiriye neza urubanza ubwo urukiko rw’intara rwa Fukuoka rwamukatiraga igihano cyo kwicwa, yashyizeho iterabwoba rikomeye, abwira umucamanza ko "azicuza" icyemezo cye.

Bivugwa ko yabwiye umucamanza wakoze uru rubanza,Ben Adachi, waje kurindwa na polisi ati: "Nasabye icyemezo kiboneye ... Uzicuza ubuzima bwawe bwose."

Uru rubanza rwarimo icyaha kimwe cy’ubwicanyi, ibirego bitatu byo gushaka kwica ndetse n’ibindi byaha byinshi.