Print

Ibyo wamenya kuri Miss Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020 wujuje imyaka 24 uyu munsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 January 2022 Yasuwe: 1632

Nishimwe Naomie wujuje imyaka 24, yavutse kuwa 05 Mutarama 1998 mu mujyi wa Kigali. Nyina yitwa Fanny Uwimbabazi, amazina ya se ntabwo agaragara ku mbuga zinyuranye ariko aramufite.

Yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG), kuri ubu ni umushabitsi wabigize umwuga aho ari umwe mu bagize itsinda rya ‘Mackenzie’ yashinze ikompanyi y’imideli ya Zoi Design.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, nibwo yinjiye mu marushanwa y’ubwiza, bwa mbere yitabira irya Nyampinga w’amashuri yisumbuye, anarigiriramo umugisha yegukana amakamba abiri arimo irya “Nyampinga uberwa n’amafoto” ‘Miss Photogenic’ na “Nyampinga w’igikundiro” ‘Miss Popularity’.

Umushinga w’uyu mukobwa yinjiranye mu irushanwa yanakozeho, n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagiye kimukoma mu nkokora, wari uwo guhangana n’ibibazo by’ihungabana ry’ubwoko bwose.

N’ubwo agikura ariko bimwe mu bipimo byafashwe ubwo yajyaga muri Nyampinga w’u Rwanda, byagaragazaga ko areshya na 1,70 cm n’ibiro 49.

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Suzuki Swift anagenerwa ibihumbi 800 by’umushahara w’ukwezi mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba.

Niwe wagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi yagombaga kubera muri Thailand mu mwaka wa 2020, ariko akaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID19.