Print

BIHINDUYE ISURA! Ariel Wayz ashyize hanze ubutumwa bw’ibanga bwe na Juno Kizigenza

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 5 January 2022 Yasuwe: 4104

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati yabo ndetse buri munota hari gusohoka inkuru nshya kuri aba bahanzi bahakanye kenshi ko bakundana ariko mu itandukana ryabo bikaba bigaragara ko bitari ubushuti bwihariye gusa.

VIDEO: REBA UBUTUMWA BW’IBANGA BWA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Uwayezu Ariel yafashe umwanzuro wo gushyira hanze bumwe mu butumwa bw’ibanga yagiranye na mugenzi we Juno.Ibi yabikoze nyuma yo kubwira abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ko "Guceceka si ibintu byange"

Ni ubutumwa bukubiyemo ibyabaye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho nko kuwa 27 Ukuboza umwaka ushize, uyu mukobwa yandikiye Juno amubaza aho aherereye undi akamusubiza ko ari mu buryohe bw’iminsi mikuru n’Umuryango we.

Wayz ahita agaragara nk’utishimiye iki gisubizo nuko ahita amubwira ko ahari ahazi ahubwo yareka gukomeza kumubeshya kuko "Bimbabariza Ibitekerezo n’Umutima".

Juno we akomeza gutsimbarara ndetse akemeza ko ari kumwe n’umuryango we.

Wayz yahise amusubizanya uburakari ko aho ari ahazi ndetse n’uwo bari kumwe ati " Uri I Gisenyi wowe nuwo mwahoze mukundana ’EX’ w’umudiyasipora"

Uku guterana amagambo kurakomeza kugeza Ariel amusabye ko babonana ako kanya, Undi nawe amusubiza ko bitashoboka ko ahubwo bazabonana kuwa Gatatu.

Ariel ahita amusubiza ko niba ataje ngo babonane ako kanya, ko nta yandi mahirwe azigera agira yo kongera kumubona. Kuri ubu butumwa Juno ahita amusubiza mu ijambo rimwe ati "Woow"






Mu gusoza ubutumwa, Ariel abaza mugenzi we niba koko ibyo barimo byari ibya nyabyo cyangwa kwari ukumukoresha mu nyungu ze muri Showbiz.

Ibi biri kuba mu gihe hashize iminsi itatu gusa Ariel wayz asohoye indirimbo ndetse na mugenzi we Juno akaba ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo mu minsi ya vuba.