Print

Intara y’Amajyepfo yafashe umwanzuro ukomeye ku bwikorezi bukorerwa mu mugezi wa Nyabarongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2022 Yasuwe: 1254

Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe ku Kamonyi mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Ibi byakozwe hagamijwe guca akajagari muri uru rwego no gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage nkuko byatangajwe na RBA.

Kuwa Mbere tariki 03 Ukuboza 2022,ubwato bw’ibiti bubiri bwagonganiye ku cyambu kiri ku kiraro giheruka gucika gihuza Akarere ka Muhanga na Gakenke,bamwe mu bagenzi babanza kuburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo cyo cyo kuwa mbere, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

Ubwo bwato bwari butwaye abantu bari bagiye guhahira muri Muhanga n’abajyaga mu bikorwa by’ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, abantu barenga 40 bakaba bararohowe ari bazima.

Ibitangazwa n’abaturage kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikora kuri Nyabarogo bigaragaza ko kwambuka uyu mugezi ari ikintu kidashobora guhagarara hagati y’abanyamuhanga n’abanyagakenke. Barashingira ku mahirwe abaturage b’impande zombi basanzwe babyaza umusaruro.

Mu guhahirana abaturage bifashisha ibiraro, bigaraga ko bidahagije cyane ko bimwe bijya bisenyuka kubera ibiza, ubundi buryo bumenyerewe ku ijanisha ryo hejuru bukaba ari gakondo kuko bitabaza ubwato bw’ibiti.

Impungenge ku mutekano n’ubuzima zigenda ziyongera bitewe n’imihindukire y’ibihe ituma amazi aba menshi akanatera impanuka.

Ku mirenge itatu y’akarere ka Muhanga Kiyumba Rongi na Nyabinoni honyine habarurwa ibyambu 13 bikoreshwa mu rujya n’uruza hagati ya Muhanga na Gakenke.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu, hanzuwe ko mu gihe ibiraro biri kuri uyu mugezi bidahagije uburyo bwo kwambutsa aba baturage bugomba kunozwa.

Harasabwa ko ubwato bukoreshwa ari ubufite moteri, bwafatiwe ubwishingizi kandi bugakoresha amagilets ashobora kugoboka abagenzi igihe habaye impanuka.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abikorera n’abaturage ku buryo bugari ari bo basabwa uruhare muri uyu mwanzuro.

Ikindi kugomba gushyirwamo imbaraga ni ubukangurambaga mu baturiye imigezi bakazamurirwa imyumvire hagamijwe gucyebura bamwe batangiye kugira ingeso zo kwangizwa ibikorwa remezo byo ku mazi.

Abantu 15 bo muri kariya gace,bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikiraro, no gukoresha ubwato batabiherewe uburenganzira n’inzego z’Ubuyobozi.