Print

Novak Djokovic wa mbere ku isi muri Tennis yahuriye n’uruva gusenya muri Australia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2022 Yasuwe: 490

Umukinnyi wa Tennis, Novak Djokovic, yambuwe visa yo kwinjira muri Australia akimara kugera i Melbourne.

Nimero ya mbere ku isi muri Tennis yafungiwe ku kibuga cy’indege cy’umujyi wa Melbourne amasaha menshi mbere yuko abashinzwe imipaka batangaza ko atubahirije amategeko y’abinjira kandi agomba gusubizwa iwabo.

Djokovic yajyanywe muri hoteri ya leta ifungirwamo abinjiye bitemewe. Abamwunganira batanze ubujurire bwihutirwa mu rukiko.

Ibi bikurikiye umujinya n’uburakari bwa bamwe mu bakunzi ba Tennis batashimye icyemezo cy’abayobozi bo muri Australia bahaye uruhushya rwihariye Novak Djokovic rwo kujya gukina Tennis kandi hari itegeko ko nta mukinnyi wari wemerewe gukina irushanwa rikomeye rya Australian Open adakingiwe Covid-19.

Novak Djokovic kuva kera yanze kwikingiza ndetse agaragaza ko adashyigikiye inkingo ariko abayobozi b’iri rushanwa bamushakira uruhushya rwihariye ngo azakine imikino ya Australian Open atikingije.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Serbia ntabwo yavuze ku byerekeye urukingo, ariko umwaka ushize yavuze ko "arwanya inkingo".

Abayobozi ba Tennis Australia bavuze ko gusonerwa kwikingiza kwa Novak byatanzwe n’itsinda ry’abavuzi bigenga, ariko abashinzwe imipaka bavuga ko "yananiwe gutanga ibyangombwa bifatika" kugira ngo yinjire muri kiriya gihugu ku wa gatatu avuye i Dubai.

Australian Border Force (ABF) yagize ati: "Abatari abenegihugu badafite viza yemewe yo kwinjira cyangwa abafite iyabahagaritswe bazafungwa hanyuma bavanwe muri Australia".

Minisitiri w’intebe wa Australia, Scott Morrison, yahakanye ko Djokovic yahawe amahirwe yihariye kandi avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko y’igihugu. Ariko yongeyeho ko imyumvire ya Djokovic ku nkingo yatumye ABF imutekerezaho.

Morrison yanditse kuri Twitter ati: "Amategeko ni amategeko, cyane cyane ayo ku mipaka yacu.Nta muntu n’umwe uri hejuru y’aya mategeko. Politiki yacu ikomeye ku mipaka yagize uruhare rukomeye mu gutuma Australia igira impfu nkeya ku isi za COVID, dukomeje kuba maso."

Novak afungiye muri hoteri iri mu nkengero za Melbourne ya Carlton ikoreshwa mu gufunga abinjira n’abasohoka.

Uku gufungwa kwa Novak kwateje umujinya muri Serbia. Se, Srdjan Djokovic, yavuze ko umuhungu we afungiye mu cyumba kirinzwe n’abapolisi ku kibuga cy’indege.

Perezida wa Serbia, Aleksander Vucic yavuze ko iki cyamamare cyakorewe "itotezwa" maze avuga ko "Seribiya yose" imushyigikiye.

Abanya Australia benshi barakajwe no kuba Leta yabo ifata ibyamamare mu buryo bwihariye bakajya hejuru y’amategeko yashyizweho.

Australian Open izatangira ku ya 17 Mutarama i Melbourne. Djokovic amaze gutwara irushanwa inshuro icyenda zose.