Print

David de Gea yahize abandi ku rutonde rw’abanyezamu bamaze kwitwara neza muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2022 Yasuwe: 797

Umunyezamu wa Manchester United,David De Gea,niwe munyezamu witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona eshanu za mbere i Burayi cyane cyane mu gukuramo imipira ikomeye.

De Gea w’imyaka 31, yarushije abo bahanganye muri Premier League mu bijyanye no gukuramo ibitego byari byabazwe muri iyi shampiyona.

Uyu munyezamu w’umunya Espagne, amaze gukuramo ibitego byabazwe ku ndengo ya 7.5.

Ibyo byahesheje United amanota atabarika - by’umwihariko yibukirwa ku mashoti 5 yabazwe yakuyemo ku mukino wa Norwich,United ibona amanota 3.

Umuzamu wa Wolves, Jose Sa niwe ukurikira De Gea ku rutonde afite impuzandengo ya 6.6, naho Hugo Lloris wa Tottenham ari ku mwanya wa gatatu mu bazamu bakomeye muri Premier League inyuma ya De Gea.

Aaron Ramsdale wa Arsenal washimwe na menshi muri iyi shampiyona kubera gukuramo ibitego byinshi cyane ntabwo yaje muri 5 ba mbere kuko yabaye uwa 8.

Hagati aho, abandi bazamu bazwi cyane nka Edouard Mendy (0.7) na Alisson (0.4) nabo ntibari hafi y’uyu munya Espagne.