Print

Naby Keita yakoze imyitozo yo gufasha Guinea kwihimura ku Mavubi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2022 Yasuwe: 930

Kapiteni wa Syli National ya Guinea,Naby Deco Keita yakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade Amahoro

Keita yakoze imyitozo yose kuri uyu wa 3, biteganyijwe ko uyu munsi aza kuba ayoboye bagenze be, ubwo baraba bakina umukino wa 2 n’Amavubi yabanyagiye ibitego 3-0 mu minsi ishize.

Naby Keïta, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere,tariki ya 04 Mutarama 2022,aje mu mwiherero wa Syli National yitegura Igikombe cya Afurika.

Amavubi yatsinze umukino wa mbere wa gicuti na Syli National,ku bitego 3-0 byinjijwe na Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Danny na Muhozi Fred.

Guinée imaze iminsi ikorera umwiherero i Kigali, yakinnye uyu mukino idafite uyu mukinnyi wayo ngenderwaho, Naby Keïta, usanzwe ukinira Liverpool.

Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga mu mukino wa Premier League, Liverpool akinira yanganyijemo na Chelsea ibitego 2-2 ku Cyumweru, aho yasimbuye James Milner ku munota wa 69.

Nyuma yawo, yahise afata indege yihariye yamugejeje i Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere ndetse aragaragara mu mukino wa kabiri wa gicuti uza guhuza Amavubi na Syli National kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022.