Print

Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bwa wa muhanzi Guardian Angel washatse umugore w’imyaka 51[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 January 2022 Yasuwe: 4607

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye mu muhezo buba ku wa Kabiri taliki ya 4 Mutarama 2022,


Guardian Angel, yakoze ubukwe n’umukunzi we, Esther Musila w’imyaka 51
Abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha Guardian yagize ati: “Kandi ku isabukuru yanjye y’amavuko, Imana yongeye kubikora. Mr & Mrs OMWAKA. #urukundo. ”

Esiteri nawe yanditse agira ati “kubona umuntu udasanzwe nkawe mu bantu bose bo ku isi ni ikintu ntigeze ntekereza. Reka dukorere hamwe ubu buzima. Mr & Mrs Omwaka ”.”

Ni ubukwe bwavugishije abantu benshi mugihugu cya Kenya kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo.

Ni ubukwe bwavugishije abantu benshi mugihugu cya Kenya kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo.

Uyu mugore asanzwe afite abana 3 yabyaranye nundi mugabo, iwabo w’uyu musore, umuryango wose wanze gutaha ubu bukwe nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kenyan Post.

Nyina w’uyu musore kuva yatangira gukundana nuyu mugore yavuzeko atazigera akandagira murugo rw’umuhungu we, avugako atajya kumusura kuko ngo yarongoye umugore bangana


Comments

6 January 2022

Icyo cyinyuranyo muvuga ko mutakigaragaza umbwo inkuru iruzuye