Print

Ibitangaje kumuraperi w’umunyamerica Kodak Black uhora ufungwa buri mwaka

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 January 2022 Yasuwe: 980

Umuraperi wo muri America Bill Kahan Kapri wamamaye nka Kodak Black yavuzeko ataramara umwaka wose adafunzwe kuva ubwo yari afite imyaka 14 kugeza ubu ariko yarahiriye kutazongera gukora ibyaha bituma afungwa.

Umuraperi wo muri America Bill Kahan Kapri wamamaye nka Kodak Black ubwo yari kuri Instagram aganira n’abafana (Live) yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga inkuru y’ubuzima bwe.

Kodak Black yabajijwe n’umukunzi we ati “Ese ko ukora indirimbo imwe tukakubura biba byatewe n’iki?”.

Kodak Black agiye gusubiza yagize ati “Kuva ku myaka yange 14 kugeza ubu mfite 24 , ntabwo ndamara umwaka wose mu buzima busanzwe, ntafunzwe. ntabwo birambaho”.

Kodak Black nubwo yavuze ibyo yagize ati “Ariko 2022 ni umwaka utandukanye n’iyindi kuko ni umwaka ngiye kwiyitaho nk’umuntu kandi nk’iyitaho nk’umuhanzi rero ndabasezeranya ko biriya byose byarangiranye n’imyaka yatambutse”.

Kodak Black ni umwe mu bahanzi bo muri America bakunze kumvikana bafunzwe bya hato na hato birimo gukoresha ibiyobya bwenge ndetse no gukoresha intwaro.