Print

Hashyizwe hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazerekeza ku mashuri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2022 Yasuwe: 2110

Mu gihe ku wa Mbere ari bwo amashuri azatangira igihembwe cya kabiri, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje gahunda z’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mashuri.

Ni ingendo zizakorwa guhera tariki 9 kugeza ku ya 12 Mutarama 2022 bitewe n’intara ibigo biracamo.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 igena ko igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022 gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022.