Print

FIFA yashyize hanze abakinnyi 3 bazakurwamo umwe uzegukana FIFA THE BEST

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2022 Yasuwe: 1870

Ihyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi [FIFA] ryatangaje ko abakinnyi barimo Mohamed Salah,Lionel Messi na Robart Lewandowski aribo bazatoranwamo uzahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka kizwi nka FIFA The Best.

Igihembo cy’Umukinnyi mwiza wa FIFA mu bagabo gihabwa umukinnyi w’indashyikirwa mu mupira wamaguru w’abagabo watowe n’abacamanza mpuzamahanga bagizwe n’abatoza basanzwe b’amakipe yigihugu y’abagabo bose (umwe ku ikipe), abakapiteni bamakipe y’igihugu y’abagabo bose (umwe ku ikipe), umunyamakuru umwe w’inzobere muri buri gihugu hamwe n’abafana biyandikishije kuri FIFA.com.

Kuva ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza mu bagabo,akanama nkemurampaka kazahitamo uwatsinze hagendewe kubyo bakoze mu mupira w’amaguru kuva kuwa 8 Ukwakira 2020 kugeza 7 Kanama 2021.

Lionel Messi (2019), Cristiano Ronaldo (2016 na 2017), Luka Modric (2018) na Robert Lewandowski (2020) ni bo baheruka gutwara iki gihembo kimaze gutangwa inshuro 5.

Abatsindiye ibihembo mu byiciro byose bazamenyekana muri The Best FIFA Football Awards izabera i Zurich ku ya 17 Mutarama 2022.

Abakinnyi batoranyijwe mu bagabo:

Robert Lewandowski (Poland / FC Bayern München)
Lionel Messi (Argentina / FC Barcelona / Paris Saint-Germain)
Mohamed Salah (Egypt / Liverpool FC)