Print

Kicukiro: Imodoka yari iparitse mu rugo yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2022 Yasuwe: 1701

Imodoka yari iparitse mu rugo rwo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022 mu Mudugudu wa Mpingayanyanza mu Kagari ka Rukatsa.

Abaturanyi b’uru rugo rwari ruparitsemo iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, bavuga ko batazi icyateye iyi nkongi ahubwo ko babonye umwotsi upfupfunuka muri iki gipangu bakaza baje kureba ibibaye bagasanga imodoka iri kugurumana.

Ababonye iyo modoka itangira gushya bavuga ko bayibonye irimo kugurumana ndetse bakumva n’ibintu biturika.

Abaturage bavuga ko ubwo babonaga imyotsi n’umuriro bizamuka mu gipangu binjiye biruka bazana igitaka na kizimyamwoto kugira ngo bayizimye ariko birananirana kuko yari yafashwe n’umuriro mwinshi.

Usibye iyi modoka yahiye nta bindi bintu byahiriye muri iki gipangu kuko abaturage bahise batangira gusohora ibintu mu cyumba cyegeranye aho iyi modoka yari iparitse.