Print

Nyarugenge: Umunyarwandakazi yaburiwe irengero nyuma yo kujyana n’uwari ugiye kumurangira umugabo muri Malawi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2022 Yasuwe: 3761

Umuryango w’uwitwa Uwizeyimana Vestine, utuye mu murenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge,mu kagari ka Nzove, uratabaza uvuga ko uyu mukobwa wabo yaburiwe irengero nyuma y’uko abeshywe n’umugabo atazi amubwira ko yamusanga mu mahanga.

Nkuko yabitangarije Isango Star,Kantama Christine ,uvukana na Vestine avuga ko batazi irengero ry’uyu mwana wabo witwa Uwizeyimana Vestine uri hagati y’imyaka 30 wari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa Jiana ufite imyaka 3 yamavuko.

Uyu Vestine akaba yaragiye avuga ko agiye mu mahanga ajyanywe n’abantu batazwi,ariko ibyumweru hafi bitatu bikaba bishize batazi amakuru ye .

Uyu Kantama yabwiye Isango Star ati "Hari umuntu wamuhamagaye kuri WhatsApp ngo amujyane muri Malawi ngo amurangireyo umugabo,abantu bamutwaye baramubwiye ngo ntagire umuntu abibwira usibye Mama wenyine.

Natwe twabimenye habura nk’iminsi 3 ngo agende,kuwa 4 w’icyumweru kibanziriza Noheli nibwo yagiye ,yateze moto imujyana guhura n’uwo muntu wari ugiye kumutwara n’umwana,nongeye kumuvugisha mubaza aho bageze ambwira ko ahantu bageze batahazi nyuma yaho telefone ye yavuyeho n’ubu ntabwo turongera kumubona."

Kuri iki kibazo,Dr. Murangira B.Thierry,Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwavuzeko iyo umuntu abuze uwe muri ubwo buryo agomba guhita ajya gutanga ikirego hagatangira gukorwa iperereza ndetse runizeza uyu muryango ko bazafashwa mugushakisha uwabo.

Yagize ati "Icyo tukivugaho iyo umuntu abuze uwe agomba kwegera urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukamufasha gushaka,hari abantu nkabongabo bagenda gutyo bashutswe bagatwarwa ngo bagiye gushakirwa akazi,mubyukuri harimo icyo nakwita uburangare no gushamaduka, n’imyaka ye afite yagombye kuba yaragize amakenga, icyo ni ikibazo cy’Abantu batwarwa bakajya kugurishwa,akenshi baramubeshya ngo ntuzagire uwo ubibwira nubivuga bizapfa,icyo dusaba abantu nabo ni ugutanga amakuru,ikizere nuko tuzakora akazi neza,tuzakora icukumbura nkuko tubishinzwe nkuko tubikora ubwo ibazava mu icukumbura nibyo tuzabamenyesha.

Uyu Uwizeyimana Vestine wabuze ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 3,ngo yajyanywe muri Malawi n’umugabo atazi wamubwiye ko nawe ari Umunyarwanda ukomoka mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Yari yaratandukanye n’umugabo we bashakanye bakanabyarana uyu mwana, yari acumbitse mu murenge wa Kigali,akagari k’Agatare ,mu gihe umuryango avukamo utuye mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya , Nyina umubyara yitwa Mukandahiro Josephine naho se akitwa Nzaramba J.Damacsene.


Vestine yaburiwe irengero ari kumwe n’umwana we

Inkuru ya ISANGO STAR