Print

Perezida Ndayishimiye yasuye ibyiza nyaburanga by’u Burundi buri hasi mu kubyaza inyungu Ubukerarugendo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2022 Yasuwe: 3560

Mu kugerageza kuzahura ubukerarugendo mu #Burundi,Perezida Evariste Ndayishimiye ari gusura ahantu nyaburanga.U Burundi ni kimwe mu bihugu, ubukerarugendo buri hasi cyane mu gihe ibindi bibukuramo amafaranga menshi.

Ikinyamakuru Yaga Burundi cyavuze ko ikigo gishinzwe ubukerarugendo mu Burundi,muri 2017 cyavuze ko iki gice kiza ku mwanya wa kane mu byinjiza amafaranga menshi. Muri uwo mwaka, icyo gice cyinjije amadolari angana na miliyoni 16.

Ugereranyije n’U Rwanda muri 2019, rwinjije miliyoni 498 z’amadolari mu Bukeragendo.

Mu karere ka EAC,u Burundi bufata umwanya wa nyuma mu bukerarugendo,kuko muri 2019,ubukerarugendo muri Kenya na Tanzaniya bwinjije akabakaba Miliyari y’amadorari y’Abanyamerika, Uganda yinjiza miliyoni 800 z’amadolari.

Iki kinyamakuru kivuga ko u Burundi bufite ibyanya by’ubukerarugendo bisaga 126 hirya no hino.