Print

Yafashwe agiye kugurisha umwana we kugira ngo agure moto

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2022 Yasuwe: 991

Umunya Sierra Leone w’imyaka 29 y’amavuko yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kugurisha umuhungu we w’imyaka 10. Bivugwa ko Mohammed Jalloh Massaquoi yabwiye abashinzwe iperereza ko yaje muri Liberiya ari kumwe n’umuhungu we kugira ngo amugurishe hanyuma yishyure moto y’incuti ye yari yibwe.

Avuga ko igihe yabwiraga inshuti ze zasigaye muri Sierra Leone ko akeneye amadorari 1000 kugira ngo yishyure moto, bamugiriye inama yo kujya muri Liberia, kuko ariho hari abantu bashaka abantu bo kugura.

Uyu musore yageze muri Liberiya ari kumwe n’umuhungu we ku ya 16 Ukuboza 2021. Ako kanya, yahise asura mwene wabo i Cotton-Tree, mu Ntara ya Margibi, ahahurira n’umugabo uzwi ku izina rya Momo Kamara, amubwira ko azamufasha kubona umuguzi w’umuhungu we.

Kamara ariko yamugiriye inama yo kutavuga umuhungu nk’umuntu, ahubwo ko ari inkoko kugira ngo bitamenyekana.Ku wa kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021, Massaquoi yatawe muri yombi n’abapolisi ba Liberia, ubwo we na Kamara bari mu kabari Cotton Tree bategereje umuguzi w’uyu mwana.

Kuri ubu,umuhungu wa Massaquoi ari mu maboko ya Minisiteri y’Uburinganire,kurengera abana n’ubuzima rusange.

Nubwo hari amategeko akomeye ashyirwaho, icuruzwa ry’abantu muri Afurika rikomeje kuba bumwe mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi aho imibare igaragaza ko miliyoni z’abana bagurishwa muri Afurika no hanze yayo buri mwaka.