Print

Ihere ijisho amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Bijoux n’umuhanzi Lionel Sentore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 January 2022 Yasuwe: 2484

Ni birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero ahasazwe habera ubukwe butandukanye.

Abageni basezeranye imbere y’Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango wahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo,akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Muri Kanama 2020, Bijoux nawe yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana biza kurangira bidakunze ko babana.

Lionel Sentore abarizwa mu itsinda ‘Ingangare’ arihuriyemo na Charles Uwizihiwe ryashinzwe mu 2017. Bombi batojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore.

Bamaze gukora indirimbo nyinshi zo mu njyana gakondo zirimo ‘Bya bihe’, ‘Kamananga’ bafatanyije na Ngarukiye Daniel’, Imena bahuriyemo na Kayirebwa Cecile, iyo bahimbiye Rayon Sports n’izindi.