Print

Bijoux yabwiye amagambo aryohereye umugabo we Sentore barushinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2022 Yasuwe: 1442

Umukinnyi wa Filimi,Munezero Aline uzwi nka Bijoux mu yitwa Bamenya yagaragaje umunezero yatewe no kuba yashyingiranwe n’umugabo we Lionel Sentore bari bamaze iminsi bakundana.

Uyu mukobwa utaragiye ahirwa mu rukundo mu myaka yashize,yahuye na Sentore biba mahwi birangira bemeranyije kubana akaramata mu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Nyuma y’ubukwe,Munezero Aline abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,yashimiye umugabo we ndetse amubwira ko azamukunda iteka ryose.

Ati “Wakoresheje igikundiro cyawe bwa mbere duhura, isura ya we ni ikintu ntashobora kwibagirwa, nishimiye ko na we wankunze, tutari kumwe nari kwisanga nijimye, ndagukunda mukunzi kandi niko bizahora, mukundwa uri impamvu ituma mbaho, utuma ntuza, umpa urukundo, umutima wawe urasukuye, urasukuye nk’inuma.”

Bijoux kandi yashimiye Imana yamuhaye umugisha mu buzima bwe wo guhura n’umugabo we Lionel usanzwe ari umuhanzi mu njyana gakondo.

Ati “Urakoze mwami ku bw’umugisha wazanye mu buzima bwanjye, wampaye ibirenze ibyo natekerezaga. Wankikije abantu bahora banyitaho, wampaye umuryango n’inshuti bampa umugisha umunsi ku munsi n’amagambo meza ndetse n’ibikorwa.”

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’, yarushinze n’umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w’u Burayi,mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022. Byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.

Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo.