Print

Abageni bakoze agashya bafatira amafoto y’ubukwe mu mva nk’ikimenyetso gitangaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2022 Yasuwe: 1141

Umukwe n’umugeni wo muri Thailand bakoze agashya mu cyumweru gishize,basangizaga inshuti zabo urukurikirane rw’amafoto yabanjirije ubukwe bwabo bafatiye mu isanduku bashyinguramo.

Aba bombi babanje kujya kwifotoreza mu mva mbere yo gushyingiranwa mu rwego rwo kwerekana ko bazabana ’kugeza urupfu rubatandukanyije’

Aya mafoto yashyizwe hanze na Nonts Kongchaw w’imyaka 32 usanzwe ari graphic designer muri Thailand hamwe n’umugore we yakwirakwijwe inshuro ibihumbi icumi ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye ku wa kane ushize ubwo aba bombi bashyiraga kuri Facebook amafoto gakondo y’ubukwe bari mu mva.

Muri aya mafoto Bwana Nonts yagaragaye yambaye ikositimu ya feza aryamye mu mva we n’umugore we wari wambaye umwenda muremure w’ubukwe.

Ifoto imwe yerekana aba bombi begamiye ibuye ry’imva inyuma handitseho ngo "dushyingiranwe."

Abanya Thailand benshi bavuze ko gushyira hanze amafoto nkaya ari agasuzuguro, abandi bavuga ko bishobora kuzanira uyu muryango umuvumo ukabije.