Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa hanze ku bihugu bifite imihanda myiza muri Afurika,u Rwanda rwaje ku mwanya wa 3 kuri urwo rutonde rw’ibihugu 15 imbere ya Afrika y’epfo.
Nubwo bitavugwa uko bikwiye, Afurika n’umwe mu migabane ikize cyane ku isi, nta gushidikanya kuri ibyo.
Kugeza ubu ni umugabane wa 5 ukize cyane ku isi ufite GDP ingana na miliyari 2,601 (Amadorari y’Amerika).
Ibi bivuze ko muri Afrika hari ibihugu byateye imbere cyane mu bikorwa remezo bihambaye.
Raporo yakozwe na ’Global Competitive Report Index’,yagaragaje urutonde rw’ibihugu bya mbere ku mugabane w’Afurika bifite imihanda myiza yujuje ubuziranenge yorohera abashoferi mpuzamahanga.
Urutonde ukurikije agaciro kabo cyangwa amanota yabo, hepfo nibihugu bya Afrika byambere bifite imihanda myiza kumugabane wose.
Urutonde rw’Ibihugu 15 bifite imihanda myiza muri Afurika:
1. Namibia
2. Egypt
3. Rwanda
4. Cote d’voire
5. Mauritius
6. South Africa
7. Morocco
8. Kenya
9. Botswana
10. Cape Verde
11. Senegal
12. Tanzania
13. Algeria
14. Ghana
15. Nigeria
Igihugu kingana na district ya DRC. Mujye myvuga munagereranya