Print

#AFCON2021:Senegal yatsinze Zimbabwe bigoranye,Maroc yihaniza Ghana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2022 Yasuwe: 910

Ikipe ya Senegal yuzuyemo abakinnyi bakina mu makipe akomeye i Burayi yatsinze Zimbabwe bigoranye igitego 1-0 kuri peneliti yinjijwe ku munota wa nyuma w’inyongera[uwa 6] na rutahizamu Sadio Mane.

Muri uyu mukino wo mu itsinda B wari utegerejwe na benshi kubera amatsiko bari bafitiye Senegal irimo ibyamamare birimo Sadio Mane,Gana Gueye n’abandi.

Kwihagararaho gukomeye kwa Zimbabwe amaherezo ntacyo kwatanze kuko Sadio Mane yabatsinze penaliti ku munota wa wa nyuma amanota yose uko ari atatu ajya kuri Senegal muri iyi mikino itangira AFCON 2021.

Myugariro Kelvin Madzongwe niwe wakoze n’ukuboko umupira hatangwa penaliti yavuyemo igitego.

Senegal yatangiye umukino neza, ariko yari ikipe nziza itazi kubyaza umusaruro amahirwe ibonye byatumye igorwa cyane.

Warriors yarinze neza izamu igice cya kabiri, kugeza kuri iriya penaliti yabimye amanota.Senegal yakinnye uyu mukino ibura abakinnyi benshi, barimo kapiteni Kalidou Koulibaly na Edouard Mendy bose kubera Covid.

Mu wundi mukino wabaye mu itsinda C ikipe ya Maroc yatsinze Ghana igitego 1-0 cyatsinzwe na Soufiane Boufal ku munota wa 83.

Iyi Ghana yari mu makipe akomeye mu myaka ishize,yagaragaje urwego rwo hasi muri uyu mukino wa mbere.

Guinea yo mu itsinda B yatsinze Malawi igitego 1-0 cyatsinzwe na Issiaga Sylla ku munota wa 35 w’umukino.