Print

Umufasha wa Perezida w’U Burundi yagaragaye ari kokereza ibigori umushyitsi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2022 Yasuwe: 4295

Madamu wa Perezida w’u Burundi,Angeline Ndayishimiye yashyize hanze amafoto ari kokereza ibigori umushyitsi wamugendereye aho yemeje ko yarimo kwiyibutsa ibyahise.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,Madamu Ndayishimiye yashyize hanze amafoto n’ubutumwa ari kokereza ibigori umushyitsi w’umuzungu wari wamusuye.

Abinyujije kuri Facebook yagize ati "Ubuzima,cyane cyane ibikorwa byacu byinshi, bidutera kwibagirwa ibinezeza by’ingenzi kandi byoroshye mu buzima bwa buri munsi. Nishimiye gusangira akanya k’ubushuti n’umushyitsi wanjye washimye cyane uko Abarundi bakira abashyitsi."

Madamu Ndayishimiye akunze kugaragara mu bikorwa byo gusabana n’abaturage yaba gusangira nabo,kubahahira n’ibindi.

Muri Gashyantare2020, Madame Ndayishimiye yashinze umuryango ufasha mu iterambere ry’abagore, uburezi, n’ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

Madamu Ndayishimiye yagiye afasha ababaye yaba mu bitaro n’abakeneye ubufasha butandukanye.