Print

Uruhinja rwaririye mu nzira ubwo se yari agiye kurushyingura abaganga bamubwiye ko rwapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2022 Yasuwe: 1465

Umugabo wari washengutse umutima ajyanye uruhinja rwe ’rwapfuye’ mu irimbi kugira ngo arushyingure, yatunguwe no kumva ruririye mu modoka akiri mu nzira yerekeje ku irimbi.

Abaganga bo mu bitaro byaYuregir State Hospital i Adana, muri Turukiya, bari batanze icyemezo cy’urupfu nyuma yo kwemeza ko umwana wavukiye amezi atanu yapfuye.

Nyina witwa Melek Sert w’imyaka 32 y’amavuko yari afite ububabare maze ajya mu bitaro ku ya 27 Ukuboza. Yavuwe neza mbere yo gusezererwa ku ya 30 Ukuboza.

Ariko yongeye kurwara mu ijoro ribanziriza ubunani, ajyanwa mu bitaro bya Leta bya Seyhan, aho ubuzima bwe bwifashe nabi ku ya 2 Mutarama.

Abaganga bamubwiye ko "yakuyemo inda", basobanura ko umwana we "yapfuye".

Uruhinja rwavutse bisanzwe ariko abaganga bemeza ko umwana yapfuye.

Papa w’umwana,Hasan Sert, yamujyanye bivugwa ko yapfuye ku irimbi kugira ngo ashyingurwe, ariko mu nzira ahita atangira kurira.

Ubu uyu mwana aracyari muzima ariko ubuzima bwe buri ahakomeye bitaro aho ari guhabwa ubuvuzi bukomeye.

Papa we watunguwe,yavuze ko umuntu wese ushaka gufasha umwana we kandi ufite ubwoko bw’amaraso bwa 0 Rh-negative,yaha umwana we amaraso.

Ati: "Umwana wanjye ari kuwana n’ubuzima bwe. Kubera ko tutaramuha izina, abaterankunga bashobora guha amaraso umwana wa Sert."


Imva yari yamaze gucukurwa