Print

Burundi: Abasirikare 7 bivugwa ko bapfiriye mu myitozo ya Gisirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2022 Yasuwe: 1167

Abasirikare barindwi nibo bamaze kwitaba Imana mu gihe kingana n’icyumweru ubwo barimu myitozo ya gikomando nkuko bisanzwe byitwa mu gisirikare.

Iyi myitozo ya gikomando iri kubera ku murwa mukuru wa Gitega byahise bihagarikwa nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru UBM News abitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru ava mu gisirikare cy ’u Burundi, avuga ko abo basirikare barindwi bapfuye biturutse ku mahiri bakubiswe n’abakoresha iyo myitozo.

Iyo myitozo ya gikomando yatangiye mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka ushize wa2021. Ibyo bita gutwikurura byabaye ku cyumweru,umunsi umwe Noheli yaraye irangiye,kuwa 26 Ukuboza 2021 .

Mu cyumweru kimwe gusa, iyo myitozo itangiye, hapfuye abasirikare barindwi barimo uwari uvuye kwiga mu gihugu cy’Uburusiya.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko abo bose bapfuye baba barishwe n’inkoni z’abasanzwe batanga inyigisho za gikomando bita «instructeurs commando »mu rurimi rw-igifaransa.

Umwe mu basirikare wo muri icyo kigo cyigishirizwamo ayo mafunzo yagize ati "Twababajwe cyane n’ibintu birimo kubera muri centre d’instruction commando I Gitega aho mu cyumweru kimwe gusa , hamaze kubura ubuzima abasirikare barindwi kubera amahiri bakubiswe.

Ikigaragara, nuko abari gutanga izo nyigisho nta buhanga hamwe n’uburambe na buto bafite, bakora ibintu uko babyumva.

Abasirikare basabye ubuyobozi bukuru bwa gisirikare gukurikiranira hafi icyo kibazo amazi atararenga inkombe.

Hashize icyumweru kirenga iyo myitozo ihagaritswe kugira babanze bige neza icyo kibazo ariko hakaba hari n’abandi bari mu bitaro kubera amahiri bakubiswe n’abo barimu bita «instructeurs»