Print

Hon. Bamporiki yatanze igisobanuro ku mvugo ‘idebe’ yakoresheje ashimira Alliance

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 January 2022 Yasuwe: 2953

Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ashimira umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli Isimbi Alliance [Alliah Cool] wamugabiye inka.

Ibyatunguye benshi ni ukumva Bamporiki Edouard avuga ko yemeye kuba ‘idebe’ rya Isimbi Alliance. Bamwe bibajije niba ari ‘idebe’ basanzwe bazi iri rivamo amavuta cyangwa se ibindi, abandi ariko basanzwe bazi ikinyarwanda cy’umwimerere basobanura ko umugabo ugabiwe inka n’umugore yitwa ‘idebe’.

Gusa hari n’abavuga ko ‘idebe’ ari umuntu watese cyangwa se batetesheje cyane. Mu bihe byo ha mbere ariko hari n’ababyeyi bajyaga batuka abana babo ko ari ‘idebe’ mu kumvikanisha ko nta bwenge bafite cyangwa se ari abaswa mu ishuri.

Mu mashusho y’amasegonda macye yasakaye, Minisitiri Bamporiki agaragara avuga mu Kinyarwanda cyiza kandi cy’umwimerere ati “Iyo umugore aguhaye inka ukayemera, ahandi iyo umugabo wayiguhaye witwa umugaragu ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera witwa idebe. Ndi idebe ryawe!”

View this post on Instagram

A post shared by Gideon N. Mupende 🇷🇼 (@tman_gideon)

Alliah uherutse gusohora filime yise “Alliah the movie” akimara kumva ko uwo yagabiye yemeye, yateze amaboko, arataraka agaragaza ibyishimo.

Amakuru avuga ko Minisitiri Bamporiki akimara kugabirwa inka yahamagaye kuri telefoni umufasha we amubwira ko amaze guhabwa inka, ibyishimo bitaha mu muryango.

Mu muco nyarwanda, iyo umugabo agabiwe inka n’umugore, ntabwo yitwa ‘umugaragu’ we nk’iyo ayihawe n’umugabo mugenzi we ahubwo yitwa ‘idebe’.

Minisitiri Bamporiki yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, agaragaza inkomoko yo kwiyita ‘idebe’ nyuma yo kugabirwa inka n’umukinnyi wa filime Alliah Cool.

Ati “Umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere bamutuye inka nziza z’inzirungu bari banyaze muri Ankole, ngo ahitemo umutware umwe azigabira, ahitamo kuzigabira Umugaragu we yakundaga cyane witwa Seruteganya. Uhereye uwo munsi Seruteganya yitwa idebe k’Umugabekazi.”

Izi nka Umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere yagabiye Seruteganya zaraturutse kwa Gasilibobo wari ku Nkiko ya Mpororo. Minisitiri Bamporiki avuga ko ‘kwiga ni uguhozaho.’

Seruteganya yabaye idebe rya Murorunkwere, ariko mu mateka y’u Rwanda umuntu uzwiho kuba yaranze kuba idebe ni Rukara rwa Bishingwe, baramubwiye ngo abe idebe rya Kanjogera ati “aho guhakwa n’umugore namwinjira.”

Mu kiganiro yahaye UMURYANGO Isimbi Alliance yavuze ko yagabiye inka Minisitiri Bamporiki kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi na Cinema.

Avuga ko ari bwo bwa mbere bari bahuye. Yamugabiye inka mu musangiro wabereye muri Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yavuze ati “Nk’urubyiruko urebye n’inshingano afite ndetse n’uburyo yateje umwuga w’ubuhanzi by’umwihariko Cinema imbere kandi ahereye ku busa, ni ikitegererezo cya buri wese, ku bwanjye bwari ubwa mbere duhuye ariko ibikorwa n’uburyo we nk’urubyiruko yateje imbere ubuhanzi kandi akaba akomeje, binkora cyane ku mutima."

Comments

Musemakweli Prosper 20 January 2022

Jyewe, MUSEMAKWELI Prosper, uzi muri rusange ibyerekeranye n’iki gikorwa cy’umuco nyarwanda,nifuje ko tuganira kuri uyu muco wo gutanga cyangwa guhabwa inka, kugirango hasobanuke bimwe biri gutera urujijo kandi tunungurane Ubumenyi kuri iyi ngingo, iri muzigize amateka y’umuco wacu, ndi umwumbogo niganiriye NYAMURASA umwana wa MUSANA.

INKA yagize uruhare rukomeye mubuzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda, kuva cyera cyane.
Yabaye ifatizo mubyo UBUKUNGU, UMUCO, IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE, IMYIDAGADURO, na POLITIKI.
Bityo, ibyerekeranye n’inka byarasobanutse bihagije, kuburyo buri wese yabimenye kandi ntabwo byigeze bisibangana kugeza uyu munsi kubera nyine ko byacengeye cyane muri twe.
Mujya mwumva umuntu avuze ngo : YAMPAYE INKA, nari nguye!!! Kandi ntawigeze ayimuha ndetse atanaheruka kuyibona.
Bivugako byinjiye mu misokoro y’abanyarwanda cyane cyane abakuru.

1. UKUNTU UMUNTU YASHOBORAGA KUBONA INKA.

Usibye Imiryango y’Abatunzi(Aborozi), bakaba bari Abatutsi kuva ku Mwami kugera mu Batware be (doreko utashoboraga kuba umutunzi utari munzego z’ubuyobozi ), usibye bo bahererekanyaga ubwo bukungu uko ibihe bisimburana, abandi baturage bose bororaga inka bayikuye ku mpamvu izi n’izi.

1.1. INKA Y’UBUHAKE: Yatangwaga n’Umutware aribyo KUGABA akayiha UMUGARAGU we, aribyo KUGABANA.
Izo nka ntabwo zabaga ari izuwo mugaragu burundu kuko igihe icyo aricyo cyose, shebuja yashoboraga kuzisubiza cg akaziha undi, aribyo KUNYAGWA.
Umugaragu wese yagombaga kurata ko shebuja kanaka yamuhaye inka aribyo KUMWIRAHIRA..

1.2. INKA Y’INEZA:
Ni inka utanga kubera ikintu kiza uwo uyihaye yagukoreye.
Urugero: Kuba yaragufunguriye uri kurugendo, kugukiza icyari cyikugarije, kukuvuganira,.....
Iyo uhawe bene iyo nka, iba ari iyawe wakoresha icyo ushaka.
Uyiguhaye ntaba Shobuja cg ngo wowe ube UMUGARAGU we, ahubwo muba mubaye inshuti.

1.3. INKA Y’UBUCUTI: Ni inka uhabwa n’INSHUTI YAWE cyangwa UMUNYWANYI kuko yishimiye ubucuti bwanyu.
Ni iyawe ukoresha icyo ushatse, ariko iyo yororotse cg ufite izindi nka ubishatse nawe nyuma iyo nshuti urayimuha aribyo KWITURA.
Iyo wahawe iyi nka ntabwo uba uri UMUGARAGU cyangwe Shebuja, bityo KUMWIRAHURA NI KUBUSHAKE BWAWE.

1.4. INKA Y’INKWANO : iyi ntawe utayizi kuko ni ihabwa Umuryango w’Umukobwa kugirango ajye kurongorwa muwundi muryago.

1.5 INKA Y’INDONGORANYO:
Iyi nka nayo birazwi yuko ari ikomoka ku nkwano, isubizwa iwabo w’umuhungu wakwererewe ya nkwano.

1.6. INKA Y’INYITURANO:
Ni inka ikugarukira ivuye kuwo wahaye inka.

1.7. INKA Y’ INGWATIZIRIZAYO:
Inka utunga kuko nyirayo wamufashije ikibazo cyimwugarije, maze yazabona inyishyu agasubirana iyo nka ye.

1.8 INKA Y’INDAGIZO:
Iyo nka uyitunga wayihawe kuko ufite ubwatsi buhagije, cyangwa kukugirira impuhwe ngo ujye ubona amata, ifumbire,...
Nyirayo iyo ayishatse, arayisubirana.

1.9. INKA Y’INKURACYOBO.
Ni inka ihabwa umwana cg undi washyinguye umubyeyi we.

1.10.INKA Y’INGURANO.
Ni inka wiguriye .

1.11. INKA Y’UMUNYAGO.
Ni inka mwahabwaga n’umugaba w’ingabo muvuye kurugamba, ayikuye muzo mwanyaze.

1.12.INKA Y’ISHIMO.
Ni Inka wahabwaga kuko wakoze ikintu gikomeye cy’indashyikirwa, my rwego rwo kugushimira cyangwa kugutera inkunga.

Ubu rero nibumwe muburyo busanzwe, ushobora kubonamo inka.

2. GUTANGA/GUHABWA INKA BIKORWA BITE?

Buri gikorwa cy’umuco nyarwanda cyose cyagenewe uburyo gikorwamo.
Iyo bidakurikijwe, abantu barabyamagana ndetse bakaba banabitesha agaciro.
Tutagombye kuvuga kuri buri buryo umuntu abone inka nkuko tubibonye hejuru.

2.1.Gutanga inka ni ubushake bw’uyitanga nkuko bimeze no kubindi bintu.
2.2. Uhawe inka nawe afite uburenganzira bwo kuyanga aribyo KUYIGARAMA.
2.3. Inka igira aho itangirwa, bityo bigomba kuvugirwa mu ruhame rw’abantu barenze uyitanze n’uyihawe.
2.4. Gutanga inka bigomba guherekezwa n’impamvu yumvikana.
2.5. Gutanga cyangwa guhabwa inka bigomba kugendana n’uburyo umuco nyarwanda ubitegeka, aribyo: Umuhango(urugero: Ntawe ukwa Ikimasa).
2.6.Iyo uhawe inka cyane cyane IYO UBUCUTI, ugomba Gushimira uwayiguhaye, aribyo: GUKURA UBWATSI.
2.7.Ibivugwa n’ibikorwa mugihe cyo GUTANGA no Guhabwa inka si ngombwa ko twabirondora hano, ariko nabyo bifite agaciro gakomeye muri iki gikorwa.

3. DUSOBANUKIRWE.

3.1. ESE UMUGORE ASHOBORA GUHA UMUGABO INKA?:

Mukinyarwanda, umugore ashobora kugira inka ze.
Ariko usibye gusa UMUGORE W’UMUPFAKAZI, abandi bagore bose: Umukobwa, umugore ufite umugabo, igishegabo, umwinjira, igishubaziko, uwagumiwe, INKA ZABO ZIBA ARIZO UMURYANGO.

Umugore uwo ariwe wese NTABWO YASHOBORAGA KWATURA MU RUHAME KO AHAYE UMUGABO INKA.

Iyo umugore yishimiraga umugabo kuburyo amuha inka, YASHAKAGA UNDI MUGABO (Musazawe, Nyirarume, Umugabo wabo cg inshuti y’umuryango AKABIMUVUGIRA.

Umugabo wahawe inka n’umugore NTA NYITO yihariye yagiraga yabaga gusa ari INSHUTI Y’UMURYANGO.
Ntabwo kandi Umugabo wahawe inka n’Umugore YAMWIRAHIRAGA MU IZINA, Ahubwo yarabihishaga ati: AHA UWAMPAYINKA TWATARAMYE, cyangwa ati: NAKURAHIRA I BUGUMYA NAKUYE INKA Y’UMUSENGO...
IMPAMVU umugabo uhawe inka n’umugore yabihishaga kuko bisa n’agasuzuguro kandi n’impamvu ikaba idapfa gusobanuka neza, bityo abenshi bakabyegeka ku mubano mpuza-bitsina, ko ariyo mpamvu.

Umugabo nawe ntabwo yashoboraga guha inka umugore w’undi, ahubwo yayihaga umugabo we, agasobanura ko ayihaye umuryango.
Cyakora Ise w’umwana ashobora guha umukobwa we cyangwa umukazana we inka, maze bakajya bamwirahira ngo : YAMPAYE INKA DATA cyangwa YAMPAYINKA DATABUKWE.

3.2.Abari kuvuga, barimo Ministiri Edouard Bamporiki n’umunyamakuru Marceli Ntazinda, ngo:
Iyo umugore ahaye umugabo inka, uwo mugabo ni IDEBE RYE, ntabwo tuzi aho babikura kuko ntaho byavuzwe mu muco wacu.
Bongeraho ndetse ngo :
Umugabekazi Murorunkwere yahaye inka Seruteganya bityo uyu ngo aba IDEBE RYE.
Ibi, kuba Murorunkwere yaha inka Seruteganya, nta gitangaza kuko yazimuhaye nk’Umugabekazi kandi yari abyemerewe kuko yari umupfakazi kuko Umugabo we Rwogera yari yarapfuye (yaratanze ).
Ikindi kandi Seruteganya yari asanswe ari umugaragu we, bityo kumugabira ni ibisanzwe. Hiyongeraho ko Seruteganya ashobora kuba yari afitiye Murorunkwere akandi kamaro ko Gutera akabariro, doreko uwo Murorunkwere yanabizize, yishwe n’umuhungu we Rwabugiri kuko yabwiwe ko uwo nyina atwite (nubwo ngo byari ukubeshya).
Ntibishoboka ko ijambo IDEBE ryaba ryarakoreshwaga icyo gihe kuko AMADEBE (icyuma) YAZANYWE N’ABAZUNGU MUGIHE CYA GIKOLONI, abo ba Murorunkwere barapfuye cyera.
Bityo kuko IDEBE ntaho rihuriye n’umuco nyarwanda, umugabo wahawe inka n’umugore (niyo byanyura munzira zemewe), NTABWO YITWA IDEBE, dore ko hari n’igitutsi ngo : Kavuze IDEBE!!

UMUGARAGU NABYO BIVUGWA GUSA IYO ARI SHEBUJA UYITANZE.
Ntabwo ushobora kwitwa umugaragu w’umuturanyi wawe, inshuti,.. kuko gusa aguhaye inka!!!

Nakwibutsa nanone ko NTA MUGORE UHA UMUGABO INKA (yaba ingaragu cg yubatse) muburyo twabonye ku mavideos, byaramuka bibaye ubwo byitwa:AMAHANO, bikavurwa NO KUNGWA AMASUBYO!!!DUSOBANUKIRWE IBIREBANA NO GUTANGA cyangwa GUHABWA INKA.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ndabasuhuje.

Mwarabyumvise ko muri iyi minsi hari gucicikana imvugo byinshi, zituruka ku itangazo ryasohotse ko UMUKOBWA Alliane Isimbi yahaye inka kumugaragaro Ministiri Eduard Bamporiki ku cyumweru taliki ya 9 Mutarama 2022.

Ibi bintu bidasanzwe (nkuko tuza kubibona) byakuruye imvugo nayo idasanzwe ngo: IDEBE, biri kuvugwaho nyine byinshi, nkuko mubizi.

Jyewe, nk’umuhungu w’umugaragu w’umutware Mbanda, uzi muri rusange ibyerekeranye n’iki gikorwa cy’umuco nyarwanda,nifuje ko tuganira kuri uyu muco wo gutanga cyangwa guhabwa inka, kugirango hasobanuke bimwe biri gutera urujijo kandi tunungurane Ubumenyi kuri iyi ngingo, iri muzigize amateka y’umuco wacu.

Nakwibutsa nanone ko NTA MUGORE UHA UMUGABO INKA (yaba ingaragu cg yubatse) muburyo twabonye ku mavideos, byaramuka bibaye ubwo byitwa:AMAHANO, bikavurwa NO KUNYWA AMASUBYO!!

Rwaka rwa Kagarama 18 January 2022

Ijambo "idebe" ryagaragaje ko Ikinyarwanda kigenda gitwarwa n’isuri y’ibihe. Dukwiye gufata ingamba zo kurinda ururimi rwacu, ruduhuza, ruturanga, rwageje Urwatubyaye aho rugeze aha mu ruhererekane ruva cyera cyane kuri GIHANGA. IDEBE ubu rizwi n’ijambo ry’Igiswahile twakiriye risobanura "TIN" yo mu Cyongereza. N’igikoresha kijyamo ibintu, batwaramo ibintu bitandukanye.Ijambo IDEBE ry’umwimerere wa Kinyarwanda ab’ubu benshi ntibarizi. MUTUZE HON. BAMPORIKI ABIGISHE IKINYARWANDA, DORE KO ABIFITEMO UBUMENYI HAMWE N’IMPANO. Mujye mureka gushyanuka muhinyuza ibyo mutazi mw’abana mwe. Ariko hari n’abakuru batazi Ikinyarwanda, uretse ko abakuru icyo batumva neza ntibapfa guhubuka bagihinyuza cyangwa bakijyaho impaka.