Print

Amashusho y’indirimbo Nshya ya Ariel Wayz akina urukundo n’umukobwa mugenzi we ikomoje kuvugisha benshi[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 January 2022 Yasuwe: 1643

Iyi ndirimbo yashyiriye amashusho hanze ni imwe mu ziri kuri EP aheruka gushyira hanze igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday , deeper n’iyi yakoreye amashusho.

Ni indirimbo irimo amagambo aryohereye y’urukundo. Wumvise amajwi yayo watekekereza ko uyu mukobwa yaririmbiraga umusore wamutwaye umutima, ariko wareba amashusho ugasanga ari ikinyuranyo.

Hari aho agira ati “Ni ibintu byinshi byo guterekerezaho. Hari amagambo menshi yo kuvuga. Hari urukundo rwinshi rwo kurinda. Hari ikintu wihariye. Biragoye kujya kure yawe, biragoye kureka ko ugenda[…] wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo. Nshaka guhindura ibyo utekereza, nshaka kuba umwe rukumbi.”

View this post on Instagram

A post shared by Ariel Wayz (@ariel_wayz)

Yaba kuri YouTube ndetse no kuri Instagram aho Ariel Wayz yashyize amasho y’iyi ndirimbo hose yafunze ahatangirwa ibitekerezo (Comments).

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzikazi iri kuri EP ye ya mbere. Ubwo yayamazaga yashyize hanze amafoto amugaragaza afite ururabo rwa “rose” rushushanya urukundo hanyuma ku gice cyo hejuru amabere ye asa nk’agaragara igice kimwe.

Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.

Iyi EP Ariel Wayz yayise ‘Love & Lust’ mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ‘Urukundo n’Iruba (ibyiyumviro bikomeye byo gukora imibonano mpuzabitsina).