Print

Kenya: Umushomeri yifungiye ku gipangu cya Visi Perezida kugira ngo amwishyuze akazi yamwemereye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2022 Yasuwe: 1335

Umugabo witwa Lawrence Amuke Oprong yifungishije iminyururu hafi y’ahakorera William Ruto,visi perezida wa Kenya avuga ko atahava batabonanye kuko yamubeshye akazi none ubushomeri bukaba bumugeze habi.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 11 Mutarama 2022, nibwo uyu mugabo yihambiriye ku marembo agana ku biro bya Perezida wungirije William Ruto, avuga ko nta kazi afite.

Lawrence Amuke Oprong,bivugwa ko ari umuhungu w’uwahoze ari umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Busia y’Amajyaruguru, Fredrick Oduya Oprong (wapfuye), yavuze ko Ruto yamusezeranyije akazi, ariko akananirwa guhigura umuhigo, ku buryo nta yandi mahitamo afite uretse kumwiyereka ku biro bye Harambee House Annex office.

Amuke yiboshye n’umunyururu awufungira ku irembo, avuga ko arigobotora ari uko Ruto aje bakabonana.

Imbaraga z’abashinzwe umutekano zo kumuvana aho ntizigeze zitanga umusaruro kugeza ubwo itsinda ry’abapolisi 20 ryaje kuhagera maze bakoresha urukero baca umunyururu yari yihambirije ku ruzitiro rw’igipangu.

Amuke yaje gufatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi gufungwa

Polisi ivuga ko bazashinja Amuke guteza imvururu ahantu rusange.