Print

#AFCON2021:Abanyamakuru 3 bibwe banaterwa ibyuma n’abajura muri Cameroon

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2022 Yasuwe: 1086

Ku cyumweru nijoro, abanyamakuru batatu bo muri Algeria bagiye gukurikirana igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Kameruni (AFCON) bambuwe kandi baterwa icyuma n’abajura batazwi.

Aba banyamakuru bagendaga hamwe nk’itsinda hamwe n’abo bakorana, bagabweho igitero ubwo bavaga muri hoteri yabo i Douala.

Ibintu byashizwe hanze byibwe birimo igikapu kirimo amafaranga, terefone, na mudasobwa.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Algeria kibitangaza, ngo umwe mu banyamakuru batatu bakomeretse bikomeye nyuma yo guterwa icyuma ni intumwa idasanzwe ya Algeria Press Service (APS).

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryakiriye iki kibazo, rivuga ko iperereza rigikomeje.

Iti“Ku cyumweru, tariki ya 09 Mutarama 2022, CAF iri gusuzuma ibyabaye ku banyamakuru batatu bo muri Algeria i Douala, muri Kameruni.

CAF iri gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo basobanukirwe neza ibyabaye kuko ubu ari iperereza rya Polisi.

Twegeze kuri abo banyamakuru batatu kandi turabifuriza gukira vuba. Kuri ubu, turategereza raporo irambuye ku byabaye.

Umutekano wa buri muntu ku giti cye uzitabira Igikombe cya Afurika cya TotalEnergies n’ingenzi kuri CAF n’abafatanyabikorwa bacu na guverinoma ya Kameruni.”