Print

Umukinnyi ukomeye muri Turkia yahitanwe n’impanuka agiye gutegura ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2022 Yasuwe: 1104

Uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Turukiya yapfuye afite imyaka 27 azize impanuka y’imodoka mu muhanda wo mu murwa mukuru wa Ankara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ahmet Calik wakiniye inshuro umunani ikipe y’igihugu ya Turukiya, yari wenyine mu modoka ye ubwo iyi mpanuka yabaga ikamuhitana

Nk’uko Spor Arena ibitangaza, Calik yari ku munsi w’ikiruhuko cy’imyitozo maze yerekeza i Ankara gutegura gahunda z’ubukwe bwe,bwagombaga kuzaba muri Gashyantare.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateje iyo mpanuka.Calik yakiniraga ikipe yo muri Super Lig,Konyaspor.

Mu butumwa bwo kumubika,Konyaspor yanditse bati: ’Tubabajwe cyane no kubura umukinnyi wacu w’umupira wamaguru Ahmet Calik, watsindiye urukundo rw’abafana bacu n’umujyi wacu kuva umunsi wa mbere aje muri Konyaspor.

’Twihanganishije buri wese, cyane cyane abo mu muryango w’umukinnyi Ahmet Calik.’

Lukas Podolski wahoze ari rutahizamu wa Arsenal, wakinanye na Calik muri Galatasaray, yanditse kuri Twitter ati: ’mbabajwe cyane no kumva aya makuru, ndi mu gahinda. Urupfu ntirukubereye rwose, muvandimwe! Imana ihe ubugingo bwawe kuruhukira mu ijuru. ’

Calik yavukiye mu karere ka Yenimahalle muri Ankara mu 1994 mbere yo gutangira umwuga we akinira ikipe ya Gençlerbirliği.

Uyu myugariro yahise amenyekana ku rwego rw’igihugu ubwo yari ahagarariye Turukiya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2013.

Muri 2015, ubwo yari agikinira Gençlerbirliği, yateye imbere yerekeza mu ikipe nkuru ya Turukiya.

Yatoranijwe gukina imikino ya gicuti na Qatar hanyuma Ubugereki, akina umukino mpuzamahanga wa mbere mu mikino banganyije 0-0 n’Ubugereki,

Nubwo yari yahamagawe mu ikipe yagombaga gukina Euro 2016, ntabwo yagaragaye mu irushanwa.