Print

Rayon Sports yasubukuye imyitozo idafite abakinnyi 4 barimo Nishimwe Blaise

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2022 Yasuwe: 764

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, yitegura umukino w’umunsi wa 12 izahuramo na Musanze FC mu mpera z’iki cyumweru.

Rayon Sports yakoze imyitozo idafite abakinnyi 4 kubera impamvu zitandukanye.

Iyi myitozo yasubukuwe nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo isubukuriye amarushanwa y’imikino yari yasubitswemu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Iyi myitozo nk’ibisanzwe yabereye mu Nzove, ni mu gihe mu gitondo bari bipimishije Coronavirus n’aho ku wa Mbere ikipe ikaba yari yahawe urukingo rushimangira.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo ntibarimo Mitima Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Olivier na Bashunga Abouba.

Uretse Abouba Bashunga wahawe uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya gukora igeragezwa muri Portugal, abandi bose ngo bafite ikibazo cy’uburwayi nk’uko umutoza wungirije Sacha yabitangaje.

Rayon Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 12 izakinamo na Musanze FC ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19.