Print

FIFA yahaye itegeko ryihariye abazatora muri "FIFA The Best Award" rirengera Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2022 Yasuwe: 1477

Abazatora mu bihembo bya FIFA The Best basabwe kwirengagiza uko abakinnyi bitwaye muri uyu mwaka w’imikino ukomeje ahubwo bakibanda ku byabaye mu mwaka w’imikino ushize,ibishobora kugirira akamaro Lionel Messi.

Lionel Messi watwaye Ballon d’or mu mpera z’Ugushyingo,yabaye iya karindwi mu mwuga we,ari mu bahatanira igihembo cya The Best aho benshi bamwimaga amahirwe kubera ukuntu yananiwe kwitwara neza muri PSG.

Uyu munya Argentine ahataniye iki gihembo cya FIFA n’abarimo Robert Lewandowski na Mohamed Salah.

Messi afite impamvu zose zo kwizera ko azatwara iki gihembo kuko yanatwaye Ballon d’or bamwe batabyumva kuko imibare y’ibitego bya Lewandowski yari hejuru.

Ku rundi ruhande, amategeko ya FIFA yamworohereje kuko ibinyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi bivuga ko yasabye abatora kureba ibyo abakinnyi bakoze kuva ku ya 8 Ukwakira 2020 kugeza ku ya 7 Kanama 2021.

Mu yandi magambo, ni ingingo ikomeye irengera Messi kuko izamukuraho umugayo afite w’ukuntu yitwaye nabi muri Paris Saint-Germain yagezemo mu mpeshyi avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka irenga 20.

Messi ufite igitego 1 muri Ligue 1 ndetse akaba atarabashije kwisanga mu ikipe ya PSG,niwe wari inyuma ugereranyije nuko Mohamed Salah na Lewandowski bitwaye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino kugeza aho ugeze,bigashimangirwa n’ibitego bamaze gutsinda muri shampiyona.

Nubwo yatsinze igitego kimwe gusa mu mikino 11 ya Ligue 1 yakinnye, Messi yitwaye neza cyane muri kiriya gihe FIFA yahaye abatora uzegukana The Best kuko yatsinze ibitego 43 mu mikino 57 yakiniye FC Barcelona na Argentine.Ahatanye na Robert Lewandowski watsinze ibitego 51 mu mikino 44 yakinnye.

Ariko, bikunda kubaho ko abatora (abatoza b’amakipe y’ibihugu na ba capitaine babyo, abanyamakuru n’abafana) badakurikiza neza amabwiriza ya FIFA.

Bitandukanye na Messi, Mohamed Salah yatangiye neza shampiyona y’uyu mwaka hamwe na Liverpool, ari nabyo byamuzamuriye amajwi yamuzanye muri batatu ba mbere muri The Best. Ariko, urebye mu gihe cyasabwe na FIFA ari hasi kuko yatsinze ibitego 26 mu mikino 45, nta gikombe yatwaye.Iyi mibare ye ntabwo ari myiza kurenza iya Karim Benzema cyangwa Kylian MbappĂ©.