Print

Imbwa yo mu rugo yariye umwana w’uruhinja ubwo nyina yari asinziriye hafi ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2022 Yasuwe: 2257

Iperereza ryemeje ko uruhinja rukivuka rwariwe cyane n’imbwa y’umuryango rwavukiyemo ishobora kuba yatekerezaga ko uyu mwana ari "umuhigo muto cyangwa igikinisho".

Ku ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo Reuben McNulty wari ufite ibyumweru bibiri gusa ubwo yaribwaga n’iyi mbwa imusanze mu nzu i Yaxley, hafi ya Peterborough, apfira mu bitaro nyuma y’ibyumweru bitatu.

Umupolisi yashoje avuga ko Reuben yapfuye azize ibikomere byo mu mutwe.

Imbwa zombi uyu muryango wari utunze zahise zicwa kubera amahano yakorewe uyu mwana.

Iperereza ryakozwe bwa mbere muri Peterborough ryumvise ko Reuben yari yicaye ku gikinisho mu ntebe yo mu rugo ubwoo nyina Amy Litchfield yari asinziriye,hanyuma aterwa n’iyi mbwa yabo, yitwa Dotty iramurumagura.

’Numvise gusa amarira’

Se wa Reuben, Daniel McNulty, icyo gihe yari yagiye kunywa itabi, hanyuma asubira hejuru mu igorofa kugira ngo amenye uko byagenze.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Cambridgeshire, Simon Milburn, yavuze ko Bwana McNulty yabwiye umukozi wa 999 ko atekereza ko imbwa yabo yabaririye umwana.

Bwana McNulty ati: "Umugore wanjye yari asinziriye."

"Numvise gusa kurira."

Mu makuru yahaye abapolisi mu ncamake, Bwana McNulty yavuze ko "ajya kureba [Reuben] yabonye ibikomere, abona imbwa Dotty irigata iminwa".Yavuze ko yabonye kuri uyu mwana ibikomere 23.



Batunguwe no gusanga imbwa bari boroye yariye umwana wabo