Abanyarwanda basaga ijana bambutse umupaka binjira muri Republika ya Demokarasi ya Kongo mu minsi ishize. Bavuze ko barimo guhunga amategeko y’igihugu cyabo abasaba gukingirwa Covid-19. Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu n’abo ku ruhande rwa Kongo babakiriye.
Guverineri w’ikirwa cya Idjwi, Karongo Kalaja, yabwiye ibiro ntaramakuru ry’Abafaransa, AFP, ko amatsinda mato y’abanyarwanda yinjiye n’ubwato ishikira mu majyepfo y’icyo kirwa, ku nkengero y’ikiyaga cya Kivu. Yavuze ko bamaze gutororokana abantu 100 kandi ko abategetsi barimo kubabaza icyatumye bahunga.
Idee Bakalu, uyoboye ishyirahamwe ry’abatuye ku Idjwi baba mu mujyi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko abategetsi bo mu gace ka Ntambuka babonye abagera kuri 101 bambutse ku munsi wa kabiri. Yavuze ko abo banyarwanda bavuga ko barimo guhunga kubera urukingo rwa Covid-19.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko abanyarwanda bose bujuje ibisabwa hamwe n’abahaba basabwa gukingirwa kugira ngo birinde bo ubwabo,banarinde abo babana.
IJWI RY’AMERIKA