Print

Ibihembo byihariye byiyongereye mu rushanwa rya Miss Rwanda 2022

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 January 2022 Yasuwe: 739

Harabura iminsi mike ngo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda batangire gushakishwa binyuze mu Ntara bazahagararira. Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwamaze gutangaza urutonde rw’ibihembo bazatanga.

Nyampinga w’u Rwanda 2022

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, uretse ikamba azahabwa, azanahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda.

Uretse iyi modoka, umukobwa uzegukana ikamba azajya ahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi nk’umushahara uzajya umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu bindi bihembo, umukobwa uzegukana ikamba kimwe n’abandi bazabasha kugera mu icumi ba mbere azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.

Azafashwa na Africa Improved Food gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse azaba yemerewe kunywesha lisansi y’imodoka ye umwaka wose kuri station Merez.

Yemerewe internet y’umwaka wose muri KOPA Internet,akazamara umwaka wose akoresha umusatsi muri Keza Salon, umwaka wose asohokera muri La Palisse Nyamata ari kumwe n’umuryango we, umwaka wose akorerwa Make up na Celine d’Or.

Ibindi uyu mukobwa azaba yemerewe ni umwaka wose yambikwa na Ian Boutique ku buntu n’umwaka wose azamara yitabwaho na Diamond Smile Dental Clinic.

Ibisonga bya Miss Rwanda

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, umukobwa uzegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere azahembwa 2.400.000Frw, azishyurwa na Bella Flowers, akazishyurirwa kaminuza umwaka wose muri University of Kigali.

Azaba yemerewe gusohokera muri La Palisse i Nyamata amezi atandatu buri Weekend no kwivuriza amenyo muri Diamond Smile Dental Clinic umwaka wose.

Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda azahabwa 2.400.000Frw azatangwa na Volcano, akazishyurirwa kaminuza muri University of Kigali, amezi atatu asohokera muri La Palisse i Nyamata buri Weekend no kwivuriza amenyo muri Diamond Smile Dental Clinic umwaka wose.

Andi makamba

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022 azahembwa na BRALIRWA miliyoni 5 Frw azamufasha gushyira umushinga we mu bikorwa.

Uzegukana ikamba rya Most Innovative Project, azahabwa umushahara w’ibihumbi 500Frw azahabwa na Banki ya Kigali. Izanamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we n’amahugurwa yose akenewe azaherwa mu Urumuri.

Miss Popularity azahembwa 2.400.000Frw azatangwa na FORZZA, Miss Congeniality we azahembwa 2.400.000Frw azatangwa na sitasiyo Merez.

Miss photogenic we azahembwa 2.400.000Frw azatangwa na Diamond Smile Dental Clinic.

Uzahiga abandi mu mpano, azahembwa na IGIHE 2 400 000Frw mu gihe uzahiga abandi muri siporo we azahembwa 2.400.000Frw azatangwa Smart Design.

Uretse aba bazahembwa, abakobwa 10 bazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 bazishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.

Aba bakazanahabwa 20% y’amafaranga yinjiye mu gihe cy’amatora muri iri rushanwa.

Uretse ibihembo, FORZZA izatera inkunga imishinga yo gufasha izaba yateguwe n’abazitabira irushanwa rya Miss Rwanda, mu gihe abakobwa bazagaragaza ubushake bwo kumenyekanisha ibikorwa by’ubuzima bw’imyororokere bazahembwa na HDI.