Print

Abasore bari guterera gusa! Dore ibintu 5 ukwiye guhisha umukobwa mukundana kugira ngo murambane

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 January 2022 Yasuwe: 1436

Muri ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby’ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n’uwo wihebeye.

1.Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba bihuriranye n’uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk’uwarembye maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata nkaho utamukunda.


2.Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

Mu by’ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y’abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z’abandi basore gusa.

3.Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk’uwo umuha.

4.Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n’abandi bakobwa.

Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n’abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.


5.Ntuzigire nkutazi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

Rere: