Print

Kigali: Abamotari bigaragambije kubera ibibazo uruhuri bafite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022 Yasuwe: 2914

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa 12 Mutaramu 2022,basaba ubuyobozi bwabo ko ibibazo bafite bikemuka.

Bimwe mu bibazo bafite harimo amafaranga bakatwa kuri mubazi n’ubwishingizi bwa moto bukomeje guhenda.

Aba bamotari bari kuzenguruka ibice bitandukanye bya Kigali bavuga ko barambiwe ubuyobozi bwa Koperative yabo ngo budafite icyo bubamariye.

Baramagana ikoreshwa rya Mubazi, bavuga ko yabiciye akazi, ikabamaraho abagenzi, abandi ngo iri kubahombya bityo bagasaba ko yakurwaho.

Bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Umwe yagize ati"Ikibazo ni icya mubazi byakomeye.Birasa nkaho ariyo turi gukorera byatuyobeye ."

Undi ati "Turi gufatwa ngo ntabwo mubazi twazicanye kandi nta bagenzi dufite.Turimo turahomba cyane.Turishyura Assurance ya moto kandi irahenze cyane kurusha iy’imodoka.Turishyura umusanzu,turasora.Turi gucibwa ibihumbi 30 FRW ngo nuko tutacanye mubazi kandi nta mugenzi dufite."

Babajijwe impamvu bahisemo kwigaragambya bagize bati "Mu mujyi ntawe uri kwemera kujyayo kuko turi kugerayo bakadufata ngo kuki tudatwaye abagenzi bakaduca ibihumbi 30 FRW ngo ntitwacanye mubazi kandi abagenzi ntabwo bari kuyemera."

Undi mumotari witabiriye iyo myigaragambyo yagize ati "Ikibazo dufite ni icy’izi mashini.RURA yashyizeho amafaranga 107 ku kilometero kandi ayo mafaranga ni make cyane nta kintu dukorera rwose.

Mbere yari amafaranga 130 ku kilometero,nyuma y’aho bashyira kuri 107.Amafaranga YEGOMOTO ikuraho aracyari 10.5.Icyo nasaba nuko izi mashini bazisubirana kuko ziduteranya n’abagenzi .

YEGO MOTO yaje kudushakamo amafaranga kandi nta bwishingizi iduha,nta lisansi iduha.Twebwe RURA itwaka amafaranga yo gukora tukayatanga.Ubwishingizi barabwurije babushyira ku 180.000FRW barabuduhaga ku bihumbi mirongo ine na bingahe.Twari twihanganiye ubwishingizi none....."

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

Abamotari bavuga ko nta nyungu bari kubona mu kazi kabo ahubwo abafite inyungu ari abashoye imari muri mubazi.

Kugeza ubu,abayobozi b’amashyirahamwe y’abamotari na RURA ntacyo baravuga kuri iyi myigaragambyo y’abamotari.