Print

Ihere ijisho amafoto w’umunyamidelikazi w’umunyarwanda weruye ko yayobotse idini ritemera Imana [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 January 2022 Yasuwe: 5134

Amakuru dukesha ikinyamakuru howwebiz.ug cyo muri Uganda cyanditse ko ubwo uyu mukobwa yaganiraga na kimwe mu bindi binyamakuru byo muri iki gihugu yemeje ko yamaze kujya muri iri dini ritemara Imana.

Hari aho yagize ati" Gutuza muri njye biranyomora kurusha ibyanditswe byera byo muri Bibiliya, imyaka yashize nari narayobye ubu nahisemo kugira ngo ibihe byari byarahise bigende n’abanyobeje bose ndekane nabo".

Mu minsi ishize ubwo yari ari mu biruhuko i Dubai, yagaragaye afite igishushanyo cya Buddha ku kibuno cye ahagana ibumoso. Ubusanzwe Buddhism ni idini ryakomotse mu Buhinde abarijyamo ntibizera Imana, basenga bakunda gutuza nkuko yabigarutseho .


Amateka agaragaza ko iri dini ryashinzwe na Siddartha Gautama ufite inkomoko mu burengerazuba bw’u Buhinde mbere y’ivuka rya Yesu mu kinyejana cya 5 ariko na none bikaba bizwi ko ryamenyekanishijwe na Buddha. Abemera iri dini bashyira imbere imyemerere ya philosophy Umu-Buddist ntiyemera Imana, ntiyemera na mwuka wera ahubwo bemera kwigira ku bandi bakaba bagendera ku matego 4 nyamukuru ariyo: Ntukice ikiremwa utabashasa kurema, ntukibe, ntugasambane, ntukanywe ibiyobyabwenge


Doreen Kabareebe aheruka mu Rwanda muri 2019 , ubwo yayoboraga ibirori byari byiswe ’Christmas Celebrities Party’ byateguwe na BadRama umujyanama wa Mane Music Label.