Print

RDB yatangaje amabwiriza mashya agenga ibitaramo byateguwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022 Yasuwe: 590

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyatangaje amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19 mu rwego rw’ubukerarugendo, amahoteli, inama amakoraniro n’amamurikanikorwa.

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 nibwo RDB yasohoye aya mabwiriza mashya. Mu ngingo yayo ya 4 ivuga ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa mu byiciro.

Ikomeza ivuga ko abategura ibitaramo bagomba gusaba uburenganzira mu kigo gishinzwe gutegura inama n’amakoraniro RCB (Rwanda Convention Bureau) bifashishije email kuri [email protected] hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.

Ibindi kuri iyi ngingo birebana no kwipimisha aho abitabira abategura, abatanga service mu bitaramo ndetse n’aba byitabira basabwa kuba bipimishije mbereho amasaha 24 avuye ku masaha 72 yari asanzwe.

Umubare w’abitabira igitaramo ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bwaho cyabereye mu gihe ari mu nzu, mu gihe cyabereye hanzentibagomba kurenza 75%.