Print

Etoile de l’Est yahagaritse abakinnyi 4 kubera imyitwarire mibi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022 Yasuwe: 447

Ikipe ya Etoile de L’est yahagaritse by’agateganyo abakinnyi 4 biganjemo abamenyereye shampiyona, ibashinja kwanga kwitabira imyitozo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022 nibwo hafashwe umwanzuro wo guhagarika abakinnyi barimo Mashingirwa Kibengo Jimmy [Jimmy Mbaraga], Gahamanyi Boniface Didier, Harerimana Jean Claude [Kamoso] na Nzabamwita David Saibadi ariko bakaba batarahabwa amabaruwa.

Amakuru aravuga ko aba bakinnyi bivugwa ko bahagaritswe kubera kwanga kuza gutangirana imyitozo na bagenzi babo bavuga ko batarahembwa ukwezi k’Ukuboza 2021.

Amakuru avuga ko bashyiraga n’umwuka mubi muri bagenzi babo bababuza gusubukura imyitozo batarabona amafaranga yabo.

Etoile del’Est ikaba yarasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona bazakina na Espoir FC i Rusizi tariki nya 14 Mutarama 2021.