Print

Ruhango: Umwana w’imyaka 15 yiyahuye anyweye ibinini byica imbeba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022 Yasuwe: 1659

Umwana w’imyaka 5 wo mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango,umwana w’imyaka 15 witwa Ndayisenga Yvan yanyoye ibinini byica imbeba biramuhitamo nkuko amakuru yamenyekanye mu gitondo yabitangaje.

BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yahenze ababyeyi be bagiye ahita anywa ibi binini,atabarwa atarashiramo umwuka ariko yagejejwe ku bitaro ahita apfa.

Ababyeyi be ndetse n’abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mwana yari yiyahuye kuko no mu minsi ishize yabigerageje ariko bamurutsa ibyo yari yiyahuje ararokoka.

Aba bavuze kandi ko nta makimbirane bari bafitanye n’uyu mwana, bakibaza impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima bikabayobera.

Nyina umubyara yagize ati "Twebwe twagiye mu gishanga tugiye kubagara ibijumba njye na mukecuru wanjye,tuje nka saa tanu dusanga ari mu rugo kwa mukecuru.Arambwira ati "Mama ndarwaye,ndamubwira nti "ufite mitiweli,fata mitiweli ujye kwa muganga aranyihorera,ndizamukira.

Ngeze aha ngaha njya aho umugabo wanjye yari ari ngiye kumwaka imfunguzo,ngarutse nsanga aha abana barambwira ngo jya kuzana amata y’umwana wawe yiyahuye.Ndagenda ndayagura,musanga kwa mukecuru bamurukije,bamuhaye amazi n’amakara yarutse.Amaze kuruka nibwo yagagaye.Umugabo wanjye kubera ko nari nabimubwiye yazanye abandi bantu bajya gushaka imodoka bamujyana kwa muganga."

Uyu mwana yaguye mu bitaro bya kaminuza i Butare nyuma yo kunywa iyo miti yica imbeba.

Ababyeyi n’abaturanyi b’uyu mwana bavuka ko bishoboka ko ari amarozi yatererejwe bikagera ubwo yiyahura dore ko ngo kwa muganga yakubitaga abaganga n’abarwaza ndetse na serumu bamuteye akazikuramo.

Ntabwo ari ibintu bisanzwe kuba umwana muto nk’uyu yiyahura ndetse abaturanyi be bavuga ko nta bibazo bikomeye yari yagahura nabyo ku buryo yakwiyahura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango ntibwavugishije itangazamakuru ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mwana.