Zari wamuhaye izi nshingano yagaragaje ko atewe ishema n’intambwe imfura ye yateye, mu butumwa yashyize kuri Insta-stories ye yagize ati" Umuyobozi mukuru. Inshingano zo gutanga uburezi ku bato". Yakomeje agaragaza ko bishimishije kubona uyu muhungu we muri izi nshingano nshya zirimo no kumenya imitungo y’ikigo n’iterambere ryacyo muri rusange.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Stories ye, Zari yavuze ko Pinto Ntale ubu ari umuyobozi wungirije.
Ati “umuyobozi wungirije. Igisha abakiri bato, sinjye uzabona kompanyi yose ayifashe, ucunga umutungo.
Ubwo yigaga mu kigo cya St Albans yagizwe umunyeshuri uhagarariye abandi biganjemo abazungu gusa
Iyi mfura ya Zari isanzwe izwiho kuba indakemwa mu mico no mu myifatire kuko no mu 2020 yagizwe umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo yigagamo cya St Albans ndetse 2021 ahembwa nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugira imyitwarire myiza.
Brooklyn City College agiye kubera umuyobozi mukuru, giherereye muri Africa y’Epfo kikaba gifite n’amashami Pretoria, Johannesburg, Nelspruit, Polokwane, Vereeniging, Durban ndetse no muri East London.