Print

#AFCON2021:Cameroon yabaye igihugu cya mbere cyakatishije itike ya 1/16

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022 Yasuwe: 764

Ikipe y’igihugu ya Cameroon yakiriye igikombe cya Afurika cyashimangiye ko ariyo kwitondera ubwo yatsindaga Etiyopiya ibitego 4-1 biyifasha kuyobora itsinda A no kwerekeza mu kindi kiciro.

Ba rutahizamu, Vincent Aboubakar na Karl Toko-Ekambi basangiye ibyo bitego nyuma yuko Abanyetiyopiya babanje kubakangura bababanza igitego.

Umunya Ethiopia Hotessa Dawa yafunguye amazamu muri uyu mukino nyuma y’iminota ine gusa y’umukino ku mupira mwiza yahawe na mugenzi Gebremichael.

Bidatinze ku munota wa munani,rutahizamu uca ku ruhande Karl Toko Ekambi yafunguye amazamu n’umutwe ku mupira yari ahawe na Collins Fai.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Aboubakar yaje yakaniye cyane afasha Cameroon kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Collins Fai.

Bidatinze ku munota wa 55,Aboubakar yatsinze ikindi gitego cyiza ku mupira mwiza yahawe na Moumi Ngamaleu.

Ethiopia yahise icika intege byatumye rutahizamu wa Lyon, Toko Ekambi abatsinda igitego cya 4 acenze ba myugariro 2 ku munota wa 67.

Nyuma yo gutsinda Burkina Faso ibitego 2-1 mu mukino ufungura wenyine kuri penaliti, kapiteni wa Kameruni, Aboubakar niwe uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa n’ibitego bine.

Ku ruhande rw’umutoza Toni Conceicao, yatsinze umukino wa gatandatu wikurikiranya kandi arashaka guhesha Cameroon igikombe cya gatandatu, ubu ifite amanota atandatu ndetse yageze mu mikino ya 1/16.

Ubutaha bazahura na Cape Verde mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba udafite icyo ubabwiye gihambaye.

Vincent Aboubakar yaciye kuri Patrick Mboma ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsindira, ikipe y’igihugu ya Cameroon ibitego byinshi bayobowe na Samuel Eto’o ufite 56,uwa 2,Roger Milla na 43,mu gihe uyu Vincent Aboubakar ari ku mwanya wa 3 afite 34 aho akurikiwe na Patrick M’Boma na 33.