Print

Rayon Sports yahakanye amakuru yo kwirukana Rharb Youssef na Ayoub

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 January 2022 Yasuwe: 1363

Nkurunziza Jean Paul mu kiganiro yahaye Inyanrwanda dukesha iyi nkuru, yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef na Ayoub batirukanwe ahubwo bafite ikibazo cy’uburwayi. Yagize ati" ayo makuru ntabwo ariyo, sinzi naho yavuye. Nta nama yigeze iterana yiga ku bakinnyi kuko nti watumiza inama yiga ku muntu umwe cyangwa babiri."

Abajijwe ku makuru ari mu ikipe ndetse n’uko biteguye umukino, nkurunziza yatangaje ko Musanze FC bazahura ari ikipe biteguye neza. Yagize ati" Musanze FC tuyiteguye neza, ubu abakinnyi bose bari hamwe, biteguye kuzakina ku munsi wejo, uyu munsi bakoze imyitozo mu gitondo ndetse na nimugoroba barakora indi ubu igisigaye ni mu kibuga."

Ku bakinnyi batazagaragara mu kibuga, Nkurunziza yatangaje ko Youssef ari mu bakinnyi batazaboneka. Ati" dufite abakinnyi barwaye barimo Mitima Isaac, Sam, Ayoub, ndetse na Youssef, biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino."

Youssef na Ayoub bose bageze muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Cassablanca, ariko kugera ubu Youssef ni umwe mu bakinnyi bagaragaza itandukaniro muri Rayon Sports ndetse no muri shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Rharb Youssef na mugenzi we bakiniraga Raja Casablanca yo muri Maroc ku masezerano y’umwaka umwe ku wa 26 Nzeri 2021.

INKURU YA Inyarwanda