Print

Rayon Sports yemeje bidasubirwaho ko yatandukanye na ba banya Maroc 2 yatijwe [YAVUGURUWE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022 Yasuwe: 1362

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko abakinnyi 2 Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef basubiye iwabo mu ikipe Raja Casablanca yo Morocco nyuma yo kwitwara nabi no kuyishinja ko itabitaho.

Mu itangazo yashyize hanze,Rayon Sports yavuze ko aba bakinnyi basuye mu ikipe yabo ya Raja Casablanca inibutsa ko bayigezemo nk’itizanyo muri Nzeri 2021.

Youssef yakiniye Rayon Sports imikino 11 atsinda ibitego 2 mu gihe Ayoub we yakinnye umukino umwe banganyije na Gicumbi FC nabwo yinjiye asimbuye.

Iri tangazo rivuga ko umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports,Lomami Marcel yagize ati "Abasore baje mu ikipe barakora cyane mu gihe cyose bamaze mu ikipe.Batanze icyizere kandi buri wese yabakundaga.Turabifuriza ahazaza heza.

Rayon Sports yari yatijwe rutahizamu Rharb Youssef na mugenzi we bakiniraga Raja Casablanca yo muri Maroc ku masezerano y’umwaka umwe ku wa 26 Nzeri 2021.

Ibi bivuze ko urugendo rwa Youssef na Ayoub rurangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14/01/2022.

Ku munsi w’ejo,aba bakinnyi bbatangarije ikinyamakuru cy’iwabo muri Maroc, Sport 1 ko aho bari mu Rwanda bameze nk’abari muri gereza, babayeho nabi ndetse bamaze amezi 2 badahembwa.

Youssef yagize ati “Nta kindi dutekereza uretse ubuzima bwacu, ntabwo dusinzira, kuva twagera inaha baduha ibiryo bimwe buri munsi, hashize amezi 2 tudahembwa, ariko turagerageza gutanga ibyo dufite ku mikino dukina kugira ngo dusubire ku rwego rwiza.”

Ayoub we yavuze ko batitaweho ndetse nta n’ujya abakurikirana ngo amenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Amakuru avuga ko ikibazo nyamukuru cyavutse hagati y’aba basore na Rayon Sports gishingiye ku kuba umwe yarabonye umwanya wo gukina ariko mugenzi we ari we Ayoub akaba atarabonye umwanya wo gukina bikababaza.