Print

Aubameyang yabujijwe gukinira Gabon kubera ikibazo gikomeye yasanganwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022 Yasuwe: 2313

Pierre-Emerick Aubameyang kuri ubu ari muri Kameruni mu mu ikipe ya Gabon iri mu gikombe cy’ibihugu cya Afurika 2021, ntarajya mu kibuga na rimwe kandi hamaze gukinwa imikino ibiri yo mu matsinda.

Uyu mukinnyi utamerewe neza muri Arsenal,yakuwe mu ikipe ya Gabon yagombaga guhura na Ghana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu gikombe cya Afurika.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon yatangaje ko Aubameyang afite "ikibazo cyumutima",cyane ko atanagaragaye mu mukino wabo wo gufungura na Comoros kubera kwandura Covid.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon ryagize riti: "Nk’uko komisiyo ishinzwe ubuvuzi ya CAF ibivuga, abakinnyi Pierre-Emerick Aubameyang, Axel Meyé na Mario Lemina bakize Covid ariko ntibashobora kwitabira uyu mukino. Ibizamini byerekana ko bafite ibibazo by’umutima. CAF ntishaka kwishyira mu byago ibyo ari byo byose. "

Rutahizamu Meye akinira ikipe yo muri Maroc, Ittihad Tanger, hamwe n’umukinnyi wo hagati wa Nice,MarioLemina na bo bari baranduye Covid.

Icyakora nubwo aba bakinnyi batabonetse,Gabon yashimishije abafana bayo ihagarika ikigugu Ghana banganya igitego 1-1 mu mukino wari ukomeye watumye bizera ko bazabona itike ya 1/16.Maroc niyo iyoboye itsinda C rihuriyemo aya makipe n’amanota 6 ndetse yamaze kubona itike mu gihe Ghana izategereza umunsi wa nyuma na Comoros.

Aubameyang ntabwo arakina kuva ku ya 6 Ukuboza nyuma yo kugaruka muri Arsenal atinze avuye mu rugendo mu Bufaransa,ikipe ikamufatira ibihano.

Uyu mukinyi w’imyaka 32,yambuwe ubukapiteni kandi ashobora kugurishwa muri uku kwezi n’umutoza Mikel Arteta.