Print

Umwana w’imyaka 11 yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka 50

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022 Yasuwe: 2648

Umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko witwa Victoria Ajeh wari afite inzozi zo kuzaba umunyamategeko yahuye n’uruva gusenya kuko atasubukuye ishuri kimwe n’abandi kubera guterwa inda n’umugabo wa nyirarume.

Uyu mwana wigaga mu mashuri abanza mu mujyi wa Makurdi muri leta ya Benue,yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge wakoraga akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza ya leta ya Benue.Bivugwa ko gusambanywa k’uyu mwana byabaye mu mwaka ushize.

Ku munsi w’ejo,uyu mwana yabyaye umwana w’umuhungu nyuma yo guca muri ubu buzima bubi avuga ko yatewe n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka 50.

Victoria yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Adoyi ariwe wamufashe ku ngufu amutera iyi nda.

Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na nyirasenge w’uyu mwana ndetse banarangije amashuri.

Uyu Victoria yoherejwe kuba muri uru rugo ubwo yari afite imyaka 3 none byarangiye ahabyariye umwana yemeza ko ari uw’uyu wamureraga.

Umuganga ufite ubunararibonye bwo kubyaza abagore bakiri bato yavuze ko uyu mwana yabyaye neza ndetse ngo we n’umwana we bameze neza.

Ubwo byamenyekanaga ko uyu mwana atwite,nyirasenge yahise amwirukana amwohereza iwabo mu cyaro aho ngo ababyeyi be basanzwe bafite umutwaro wo kurera abana 7 bavukana.

Uyu mwana w’umukobwa yagize ati "Umugabo wa masenge niwe wanteye inda.Twaryamanye inshuro 2 mbere y’uko ntwita."


Comments

tuza 15 January 2022

Kuki mwandika inkuru mukibagirwa amazina yigihugu ubuse kuvuga ngo umuntu avuka muri leta runaka mutashizeho igihugu mwumva iyo nkuru iba yuzuye kweri 😳